Kumemya Amateka Niyo Nzira Yo Kwirinda Ibibi Byayaranze- Umuyobozi Wa Canal + Rwanda

Sophia Tchatchoua uyobora Canal + Rwanda yaraye avugiye ku rwibutso rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera ko kuzirikana amateka bifasha mu kwirinda ibibi byayakorewe.

Hari mu ijambo yavugiye kuri ruriya rwibutso ubwo itsinda yari ayoboye rigizwe n’abakozi b’Ikigo  Vivendi Group barimo abakorera CANAL+ RWANDA, CANAL BOX, na CANAL OLYMPIA bari bamaze gushyira indabo ku rwibutso   rwa Jenoside rwa Ntarama.

Basobanuriwe amateka ya kariya gace haba mbere ndetse no mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga muri Mata, 1994.

Umuyobozi wa CANAL+ RWANDA, Sophie TCHATCHOUA, yabwiye itangazamakuru ko kwibuka ari ingenzi kuko kumenya amateka ari inzira yo kwirinda ko ibyabaye byazongera kubaho.

- Advertisement -

Ati “Kuba twe nka  CANAL+ twasuye uru rwibutso ni ikintu cy’ingenzi cyane kuko ari uguha icyubahiro inzirakarengane zabuze ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Avuga ko biri no mu rwego rwo gufata mu mugongo abakozi b’ikigo ayobora bafite ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aimée Umutoni, umuyobozi wa CANAL Olympia mu Rwanda nawe yakanguriye urubyiruko kurushaho kwiga amateka yaranze igihugu kuko aribyo bizabafasha guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Uretse gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu kandi,  umuyobozi wa CANAL+ RWANDA, Sophie TCHATCHOUA yagiranye ibiganiro na Valerie Mukabayire, umuyobozi wa AVEGA Agahozo amusobanurira amateka y’uko AVEGA yashinzwe.

Baganiriye no ku mikorere ya CANAL+ RWANDA.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version