Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Serwakira Ikomeye Irototera Kenya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Serwakira Ikomeye Irototera Kenya

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 May 2024 1:36 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’imvura yateye imyuzure ikomeye igahitana abantu 210, Perezida wa Kenya yatangarije abaturage be ko ibintu bizakomera kurushaho kugeza mu mpera za Gicurasi, 2024.

Avuga ko nk’ubu hari umuyaga wo ku rwego rwa serwakira ukomeye uri kuza ugana mu kirere cy’igihugu cye.

Ku byerekeye ibyago byatewe n’imvura n’imyuzure iherutse muri Kenya, The East African yanditse ko amazi yarengeye kandi asenya inzu, ibiraro n’imihanda nabyo biba uko.

Ikindi ni uko ingaruka z’ibi bintu zikomeye kurusha uko byagenze mu mwaka wa 2023 ubwo ikirere cya Kenya nabwo cyagerwagaho n’ingaruka z’imiyaga itera imvura nyinshi mu bice runaka, iyo miyaga ikava ku kitwa El Nino gituruka mu Nyanja ngari ya Pacifique.

Perezida William Ruto kuri Televiziyo y’igihugu cye yagize ati: “ Ikibabaje ni uko ibyo tubona ubu ari bike kuko hari ibindi byago bidutegereje nk’uko ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe kibitubwira”.

Avuga ko mu  byago bizagera ku gihugu cye harimo na serwakira ikomeye yamaze gutangazwa n’abashinzwe ubumenyi bw’ikirere.

Perezida Ruto mu Biro bye

Iyi serwakira bayihaye izina rya ‘Hidaya’, izagera no muri Tanzania kuri uyu wa Gatandatu.

Taarifa ntiramenya niba ingaruka zayo zizagera no mu kirere cy’u Rwanda kuko ruturanye na Tanzania.

Ni umuyaga uraba ufite umuvuduko wa kilometero 100 mu isaha nk’uko ikigo Igad Climate Prediction and Applications Centre kibivuga.

Serwakira Hidaya iraba ije gusonga abaturage ba Kenya uko nibyo imvura yari imaze igihe ihagwa yangije bitari byabarurwa byose cyangwa ngo abantu bashyire umutima hamwe kubera ibyababayeho.

Guverinoma ya Kenya yaboneyeho gusaba abaturiye ingomero 178 z’amashanyarazi hirya no hino mu gihugu kuzihunga inzira zikigendwa!

Ibyago Kenya irimo byatumye isubika itangira ry’amashuri ryagombaga kuba mu ntangiriro z’Icyumweru gitaha.

Mu Murwa mukuru Nairobi harateganywa gushyirwa inkambi 115 zizaba zicumbikiye abakuwe mu byabo b’ibiza kugira ngo bazabone uko basubira iwabo ibyago nibihosha.

Abagiraneza bari gukusanya ibiribwa n’imiti ndetse n’amazi meza byo gufasha abaturage ngo baticwa n’inzara cyangwa ngo barware babure uko bavurwa.

Ku rundi ruhande ariko, abatavuga rumwe na Leta ya Ruto ndetse n’imiryango y’uburenganzira bwa muntu bavuga ko ubutegetsi bwe bwatinze kugira icyo bukora ngo butabare abaturage.

Bamwe muri bo ni abakozi ba Human Rights Watch, aba bakavuga ko Ruto n’ubutegetsi bwe bazaririye  mu gutanga ibisubizo ku bibazo byari byugarije abaturage babo.

TAGGED:featuredKenyaRutoSerwakiraTanzaniaUmuyaga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ngororero: Abana Bavukana Bishwe N’Urukuta Rwabagwiriye
Next Article Gicumbi: Basabwe Kudatererana Abafite Uburwayi Bwo Mu Mutwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Gaza: Ingabo Za Israel Zishe Abanyamakuru

Bafatanywe lbilo 30 By’urumogi Babitwaye Kuri Moto

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?