Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Shema Maboko Wo Muri Minisiteri Ya Siporo Yavanywe Ku Mirimo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Shema Maboko Wo Muri Minisiteri Ya Siporo Yavanywe Ku Mirimo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 September 2022 7:11 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Itangazo ryaraye risohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahagaritse mu mirimo ye uwari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Bwana Shema Maboko Didier.

Nta bisobanuro bitangwa kuri iri hagarikwa rye Maboko, icyakora hari amakuru amaze iminsi avuga ko hari ubwumvikane buke muri iriya Minisiteri ku byemezo runaka kandi bikomeye bigatera umwuka mubi mu bakozi n’abayobozi.

Ibi byatumye bamwe mu bayobozi muri iyi Minisiteri bahagarikwa.

Shema Maboko Didier ‘avugwaho’ kuba yagiraga uruhare muri ubwo bwumvikane buke.

Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe | Communiqué from the Office of the Prime Minister pic.twitter.com/VdKYYps04f

— Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) September 16, 2022

Didier Shema Maboko yari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo kuva mu Ugushyingo, 2019.

Mbere y’uko agirirwa icyizere ngo ajye muri Minisiteri y’imikino, Maboko yari umusifuzi mpuzamahanga wa Basketball.

Yari kandi umuyobozi wa Tekinike mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA).

Yavutse Tariki ya 15 Werurwe 1980 mu Karere ka Nyarugenge.

Se ni Ndarusanzwe Augustin Nyina akaba Musabyemariya Génèvieve, akaba umwana wa kabiri mu muryango w’abahungu bane n’umukobwa umwe.

Ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana.

Amashuri abanza yayize muri Camp Kigali, icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye acyigira kuri Saint André mbere yo gutangira kwiga Ecole Zairoise mu ishami ry’uburezi.

Mu mwaka wa 2007 nibwo  Maboko yarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda aho yigaga Siporo.

Ari mu Banyarwanda bacye cyane bize icyiciro cya gatatu muri Siporo  muri Kaminuza ya Tsukuba mu Buyapani.

Mu  mwaka wa 1991 ubwo yari afite imyaka 11 nibwo yatangiye gukina Basketball.

Yakomeje gutera imbere muri Basketball ndetse aza kuba n’umusifuzi mu mikino yahuzaga ibigo by’amashuri.

Mu 2004, nibwo yasifuye umukino wa mbere mpuzamahanga mu mikino yahuzaga imijyi yo muri Afurika y’Iburasirazuba yabereye i Kigali.

Maboko yahoze ari umusifuzi mpuzamahanga wa Basketball.

Yakomeje kuba umusifuzi mpuzamahanga mu mikino ya Basketball kugeza ubwo yagirwaga Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo mu mwaka wa 2019.

TAGGED:AmakimbiraneBasketballfeaturedImikinoMabokoMinisiteri
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Bushinwa Inzu Y’Amagorofa 42 Yahiye
Next Article Abapolisi Barinda Umutekano Mu Kivu Bongererewe Ubumenyi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Mu Mboni Z’Umwanditsi Muri National Geographic

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?