Shema Maboko Wo Muri Minisiteri Ya Siporo Yavanywe Ku Mirimo

Itangazo ryaraye risohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahagaritse mu mirimo ye uwari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Bwana Shema Maboko Didier.

Nta bisobanuro bitangwa kuri iri hagarikwa rye Maboko, icyakora hari amakuru amaze iminsi avuga ko hari ubwumvikane buke muri iriya Minisiteri ku byemezo runaka kandi bikomeye bigatera umwuka mubi mu bakozi n’abayobozi.

Ibi byatumye bamwe mu bayobozi muri iyi Minisiteri bahagarikwa.

Shema Maboko Didier ‘avugwaho’ kuba yagiraga uruhare muri ubwo bwumvikane buke.

- Advertisement -

Didier Shema Maboko yari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo kuva mu Ugushyingo, 2019.

Mbere y’uko agirirwa icyizere ngo ajye muri Minisiteri y’imikino, Maboko yari umusifuzi mpuzamahanga wa Basketball.

Yari kandi umuyobozi wa Tekinike mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA).

Yavutse Tariki ya 15 Werurwe 1980 mu Karere ka Nyarugenge.

Se ni Ndarusanzwe Augustin Nyina akaba Musabyemariya Génèvieve, akaba umwana wa kabiri mu muryango w’abahungu bane n’umukobwa umwe.

Ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana.

Amashuri abanza yayize muri Camp Kigali, icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye acyigira kuri Saint André mbere yo gutangira kwiga Ecole Zairoise mu ishami ry’uburezi.

Mu mwaka wa 2007 nibwo  Maboko yarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda aho yigaga Siporo.

Ari mu Banyarwanda bacye cyane bize icyiciro cya gatatu muri Siporo  muri Kaminuza ya Tsukuba mu Buyapani.

Mu  mwaka wa 1991 ubwo yari afite imyaka 11 nibwo yatangiye gukina Basketball.

Yakomeje gutera imbere muri Basketball ndetse aza kuba n’umusifuzi mu mikino yahuzaga ibigo by’amashuri.

Mu 2004, nibwo yasifuye umukino wa mbere mpuzamahanga mu mikino yahuzaga imijyi yo muri Afurika y’Iburasirazuba yabereye i Kigali.

Maboko yahoze ari umusifuzi mpuzamahanga wa Basketball.

Yakomeje kuba umusifuzi mpuzamahanga mu mikino ya Basketball kugeza ubwo yagirwaga Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo mu mwaka wa 2019.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version