Umubyinnyi w’Umunyarwandakazi Sherrie Silver yibiwe mu ndege ya Ethiopian Airways ubwo yaganaga muri Zanzibar agiye mu irushanwa ryitwa Trace Awards & Festival.
Avuga ko yatunguwe no kubura imizigo ye n’iy’abo bari bari kumwe yari irimo imyambaro bari kwifashisha.
Yari yajyanye n’abana bo mu muryango yashinze witwa Sherrie Silver Foundation bari bumufashe mu kwizihiza abitabiriye biriya birori.
Sherrie Silver yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati: “Natengushywe mu buryo bukomeye na Ethiopian Airlines. Nyuma yo kugura amatike 10 y’indege y’itsinda ryanjye, iyi sosiyete yataye imizigo yanjye yarimo imyenda yanjye y’iki gitaramo gikomeye”.
Avuga ko amaze iminsi abaza abo muri Ethiopian Airways aho imyenda ye yarengeye ariko bakamushwishuriza ko ‘ntayo babonye’.
Ati: “… Hashize iminsi itatu, ariko bambwira ko batayibonye! Ndababaye cyane, sinzi icyo nakora. Ndumva ntafite aho mpfunda imitwe.”
Ibirori bya Trace Awards and Festival yari yatumiwemo ngo azabyine, biratangira kuri uyu wa Mbere Tariki 24, Gashyantare, 2025.
Bizaberamo iserukiramuco rya Trace rizamurikirwamo ibyerekeye imyidagaduro.
Umunyarwanda uhatanye muri ibi birori ni Israël Mbonyi, akaba ahatanye na bagenzi be bakora indirimbo zihimbaza Imana.
Ahatanye n’abandi bahanzi barimo Spirit of Praise 10 wo muri Afurika y’Epfo na KS Bloom wo muri Côte d’Ivoire, Abanya-Nigeria Mercy Chinwo na Ada Ehi na Bella Kombo wo muri Tanzania.