Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Shikama W’Ahitwa “Bannyahe” Yagejejwe Imbere Y’Urukiko
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Shikama W’Ahitwa “Bannyahe” Yagejejwe Imbere Y’Urukiko

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 September 2022 7:23 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Jean de Dieu Shikama watawe muri yombi n’ubugenzacyaha akurikiranyweho gupfobya Jenoside akabakandi  yari asanzwe ari umuyobozi w’abari barinangiye kuva muri Kangondo na Kibiraro ahari hariswe ‘Bannyahe’ yaraye agejejwe imbere y’urukiko, ubushinjacyaha bumusabira gufungwa iminsi 30.

Uyu mugabo yahoze utuye muri Kangondo mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo.

Ikindi cyaha aregwa ni ugukurura amacakubiri.

Kuri uyu wa Kane imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro yaburanye ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ubushinjacyaha bwabwiye inteko iburanisha ko uwo bushinja bumukurikiranyeho ibyaha bibiri ari byo icyo gupfobya Jenoside n’icyaha cyo gukurura amacakubiri.

Buvuga ko hari amajwi yumvikanye ku mbuga nkoranyambaga yoherejwe na Shikama yumvikanamo ingingo zigize ibyaha bamurega.

Bwanavuze ko ayo majwi yayoherereje  ‘n’abanyamakuru.’

Ubushinjacyaha bwunzemo ko mu majwi yifashe,  harimo n’aho yagereranije Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda na Dr. Léon Mugesera wahamijwe ibyaha bya Jenoside kubera amagambo yavugiye  ku Kabaya mu 1992.

Kabaya ubu ni mu Karere ka Ngororero.

- Advertisement -

Buvuga ko mu magambo Mukuralinda yavuze nta hantu yigeze abiba urwango mu Banyarwanda nk’uko amajwi ya Shikama abivuga.

Ubushinjacyaha bwashingiye ku bikubiye muri ayo magambo buvuga ko mu rwego rwo gukumira ibyo Shikama yavuze, byaba byiza Urukiko rutegetse ko aba afunzwe iminsi 30 y’agateganyo.

Ubushinjacyaha buvuga ko kumufunga iriya minsi 30 byamubuza kuzongera  kwifata amajwi abiba urwango mu baturage.

Bwongeyeho ko indi mpamvu ikomeye butanga ari uko hari irindi perereza bukimukoraho.

Nawe yahawe umwanya avuga ko ubusabe bw’ubugenzacyaha butahabwa agaciro kuko ngo nta rindi perereza agikorwaho.

Yongeyeho ko amajwi yifashe ayemera kandi ‘impuruza yakoze yagize akamaro’ kuko imbaraga zakoreshejwe mu kwimura abaturage zagabanyijwe.

Umwunganira ari we Me Innocent Ndihokubwayo yasabye urukiko kurekura umukira we kugira ngo ajye kwita ku muryango, anakomeze urubanza yarezemo umujyi wa Kigali ku ngurane z’imitungo afite muri Kangondo.

Uyu munyamategeko avuga  ko kugeza ubu kwa Shikama hatarasenywa kubera icyo kibazo kikiri mu manza.

Nyuma yo kumva impande zombi,  umucamaza yapfundikiye iburanisha avuga ko icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa kizafatwa kuwa Mbere Taliki  26, Nzeri 2022 saaa munani z’igicamunsi.

TAGGED:featuredKangondoShikamaUmucamanzaUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Boeing Irashaka Kwigarurira Isoko Muri Afurika
Next Article Gakenke: Umusaza Yafatanywe Urumogi Rufite Agaciro Ka Miliyoni Frw 1.8
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?