Shikama W’Ahitwa “Bannyahe” Yagejejwe Imbere Y’Urukiko

Jean de Dieu Shikama watawe muri yombi n’ubugenzacyaha akurikiranyweho gupfobya Jenoside akabakandi  yari asanzwe ari umuyobozi w’abari barinangiye kuva muri Kangondo na Kibiraro ahari hariswe ‘Bannyahe’ yaraye agejejwe imbere y’urukiko, ubushinjacyaha bumusabira gufungwa iminsi 30.

Uyu mugabo yahoze utuye muri Kangondo mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo.

Ikindi cyaha aregwa ni ugukurura amacakubiri.

Kuri uyu wa Kane imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro yaburanye ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.

- Advertisement -

Ubushinjacyaha bwabwiye inteko iburanisha ko uwo bushinja bumukurikiranyeho ibyaha bibiri ari byo icyo gupfobya Jenoside n’icyaha cyo gukurura amacakubiri.

Buvuga ko hari amajwi yumvikanye ku mbuga nkoranyambaga yoherejwe na Shikama yumvikanamo ingingo zigize ibyaha bamurega.

Bwanavuze ko ayo majwi yayoherereje  ‘n’abanyamakuru.’

Ubushinjacyaha bwunzemo ko mu majwi yifashe,  harimo n’aho yagereranije Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda na Dr. Léon Mugesera wahamijwe ibyaha bya Jenoside kubera amagambo yavugiye  ku Kabaya mu 1992.

Kabaya ubu ni mu Karere ka Ngororero.

Buvuga ko mu magambo Mukuralinda yavuze nta hantu yigeze abiba urwango mu Banyarwanda nk’uko amajwi ya Shikama abivuga.

Ubushinjacyaha bwashingiye ku bikubiye muri ayo magambo buvuga ko mu rwego rwo gukumira ibyo Shikama yavuze, byaba byiza Urukiko rutegetse ko aba afunzwe iminsi 30 y’agateganyo.

Ubushinjacyaha buvuga ko kumufunga iriya minsi 30 byamubuza kuzongera  kwifata amajwi abiba urwango mu baturage.

Bwongeyeho ko indi mpamvu ikomeye butanga ari uko hari irindi perereza bukimukoraho.

Nawe yahawe umwanya avuga ko ubusabe bw’ubugenzacyaha butahabwa agaciro kuko ngo nta rindi perereza agikorwaho.

Yongeyeho ko amajwi yifashe ayemera kandi ‘impuruza yakoze yagize akamaro’ kuko imbaraga zakoreshejwe mu kwimura abaturage zagabanyijwe.

Umwunganira ari we Me Innocent Ndihokubwayo yasabye urukiko kurekura umukira we kugira ngo ajye kwita ku muryango, anakomeze urubanza yarezemo umujyi wa Kigali ku ngurane z’imitungo afite muri Kangondo.

Uyu munyamategeko avuga  ko kugeza ubu kwa Shikama hatarasenywa kubera icyo kibazo kikiri mu manza.

Nyuma yo kumva impande zombi,  umucamaza yapfundikiye iburanisha avuga ko icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa kizafatwa kuwa Mbere Taliki  26, Nzeri 2022 saaa munani z’igicamunsi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version