Marouf Tchakei wa Singida Black Stars yo muri Tanzania yatsindiye ikipe ye igitego kimwe ku busa bwa Rayon Sports yakiniraga kuri Kigali Pélé Stadium imbere y’abafana bayo.
Rayon kandi nibwo yari ikinishije umukinnyi mushya witwa Asman Ndikumana iherutse kugura.
Hari mu mukino w’ijonjora ry’ibanze mu mikino ya CAF Confederation Cup.
Umutoza wa Ryon Sports Afhamia Lotfi yabanje mu kibuga Pavel Ndzila Serumogo Ali, Nshimiyimana Emmanuel, Ndayishimiye Richard, Habimana Yves, Asman Ndikumana, Adama Bagayogo, Niyonzima Olivier Seifu, Rushema Chriss,Tambwe Gloire na Nshimiyimana Fabrice.
Miguel Gamondi utoza Singida Black Stars we yabanjemo Obasogie Amas, Nickson Clement, Khalid Aucho, Emmanuel Keyekeh, Khalid Habibu, Horso Muaku Malanga, Marouf Tchakei, Chukwu Morice, Anthony Tra, Clatous Chama na Koffi Ande.
Kigali Pelé Stadium yari yuzuye abakunzi ba Rayon Sports, bari bafite icyizere ko ikipe yabo ibona impamba izayijyana i Dar es Salaam mu mpera z’icyumweru gitaha.
Gusa byanze!
Saa Moya n’umunota umwe ku isaha ya Kigali, ni bwo abasifuzi bakomoka mu bwami bwa Eswatini batangije umukino.
Mu minota itanu ya mbere, Singida Black Stars yari yatangiye kwerekana ibimenyetso ko ikomeye kuko ku munota wa gatatu yari yabonye koroneri nubwo ntacyavuyemo.
Rayon Sports na yo binyuze mu busatirizi bwa Asman Ndikumana wari umaze gutsinda ibitego bine kuva atangiye kwambara ubururu n’umweru, yanyuzagamo igasatira igira ngo ikibanzemo.
Ndetse ku munota wa 18, Adama Bagayogo yateye umupira uremereye ngo akinjize asanga ba myugariro ba Singida bahagaze bwuma.
Ku munota wa 22, nibwo Marouf Tchakei yatsinze igitego cya Singida Black Stars, Rayon iceceka ityo.
Ni igitego yatsindishije umutwe ahawe neza umupira na Clatous Chota Chama.
Igice cya mbere kirangira Singida Black Stars iyoboye n’igitego 1-0.
Igice cya kabiri cy’umukino cyatangiranye n’impinduka ku ruhande rwa Rayon Sports kuko Adama Bagayogo yasimbuwe na Azziz Bassane.
Imipira ya Rayon yatangiye gucishwa ku ruhande, abakinnyi bashaka kureba uko icyo gice cy’ikibuga cyaba intandaro yo kubona igitego bakishyura.
Ku munota wa 60, Rayon Sports yabonye coup franc yatewe na Ndayishimiye Richard ayipfusha ubusa kuko yayiteye mu maguru yaba myugariro ba Singida.
Afhamia Lotfi utari wanyuzwe n’ubusatirizi bwe yakoze indi mpinduka mu kibuga havamo Habimana Yves hajyamo Toni Kitoga.
Ku munota wa 65, iyi kipe yabuze amahirwe andi mahirwe gutsinda ubwo Tambwe yahinduraga umupira ashaka Ndikumana ariko uranyerera arawubura.
Singida Black Stars yakinaga imipira miremire ndetse ku munota wa 65 yari itsindi ikindi bikozwe na Clatous Chama ariko biranga.
Iminota 15 ya nyuma y’umukino yaranzwe no gushwana kw’abakinnyi kuko ku munota wa 78 Khalid Aucho yakubise hasi Aziz Bassane mu kibuga hagati, abakinnyi b’impande zombi batangira gushyamirana.
Byatumye Aucho wari uyoboye abakinnyi ba Singida yerekwa ikarita y’umuhondo.
Rutahizamu wa Singida Horso Muaku Malanga, ku munota wa 85 yahawe ikarita y’umuhondo kubera gutinda kuva mu kibuga.
Bigeze kuri uwo munota, abafana ba Rayon Sports bari bamaze kubona ko intsinzi iri ahandi batangira gusohoka muri stade, bitahira.
Ku munota wa 88, Rayon Sports yabonye umupira uteretse ku ikosa ryari rikorewe Serumogo Alli, watewe na Kitoga ariko ujya muri koroneri.
Ku munota wa 92 w’umukino, rutahizamu wa Rayon Sports, Asman Ndikumana yagiriye ikibazo mu kibuga nyuma yo kugongana n’abakinnyi ba Singida.
Byabaye ngombwa ko imbangukiragutabara yinjira mu kibuga ngo ahabwe ubutabazi ariko biranga ajyanwa kwa muganga.
Iminota 90 isanzwe y’umukino n’indi itanu y’inyongera yarangiye Singida Black Stars itsinze igitego 1-0.
Mu mpera zIcyumweru gitaga nibwo Rayon Sports izajya muri Tanzania kugira ngo ikine uwo kwishyura.