Dukurikire kuri

Imikino

Rwamagana City FC Yakuye AS Kigali Ku Mwanya Wa Mbere Muri Shampiyona

Published

on

Umunsi wa 17 wa Shampiyona, ikipe ya Rwamagana City FC yakiriye ku kibuga cy’Akarere ka Ngoma, ihatsindira ikipe y’Umujyi wa Kigali AS Kigali igitego 1-0.

Yahise iyivana ku mwanya mbere ku rutonde rwa Shampiyona.

Ni igitego cyatsinzwe n’umukinnyi mushya w’iyi kipe, Cedrick Liselle Lissombo, ku munota wa 43 w’igice cya mbere.

Bamwe mu bafana ba AS Kigali bavuze ko intsinzi ya Rwamagana FC ari impanuka yayigwiririye!

Abo ku ruhande rwa Rwamagana City FC basubije ko iyo myumvire idakwiye kubera ko umupira widunda.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana ari naho hubatswe ibiro by’Intara gaherereyemo, nabwo bwavuze ko icyabaye ari ugutsinda n’aho iby’uko ari amahirwe byo nta kuntu wabisobanura.

Kagize kati: “Dutewe ishema no gushimira cyane Ikipe ya Rwamagana City FC ku bwitange n’umurava bakomeje kugaragaza, bakatuzanira intsinzi n’ibyishimo. Uyu munsi Rwamagana City FC itsinze igitego 1:0 AS Kigali. Igitego cyatsinzwe na Cedrick Liselle Lisombo mu mukino waberaga kuri Stade ya Ngoma.”

Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba, Emmanuel K. Gasana nawe yashimye  Rwamagana City FC kuko yatsinze AS Kigali mu mukino w’umunsi wa 17 wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda.

Yavuze ko intsinzi ya Rwamagana City FC ari ‘urugero rw’ibishoboka.’

Yagize ati “Uru n’urugero rw’ibishoboka! RC FC Mukomerezaho. Mukomeze imihigo. Turabashyigikiye.”

Rwamagana City FC yahise ijya ku mwanya wa 14 n’amanota 16.

AS Kigali yahise iva ku mwanya wa mbere iwusimburwano na APR FC.

Advertisement
Advertisement