Ntabwo ibyiza bya Siporo bigarukira ku guha umubiri w’uyikora uburyo bwo guhumeka neza gusa cyangwa ngo itume amakipe yinjiza akayabo, ahubwo ihuza n’abasanzwe bafite ibyo bapfa. Ni muri uru rwego Ping Pong yahuje Abashinwa n’Abanyamerika.
Ni mucyo Ping-Pong Diplomacy uhuza u Bushinwa na Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Mu gihe diplomacy isanzwe hagati y’ibihugu byombi ibamo imikuku myinshi ishingiye ku ntambara yo kuba ibihangange mu ngeri zose z’isi, Ping-Pong Diplomacy yo ni inzira nziza ihuza Abashinwa n’Abanyamerika bagakina kivandimwe.
Ubwo baheruka guhurira mu mukino wabahurije mu mujyi wa Nagoya mu Buyapani, Abashinwa n’Abanyamerika barakinnye kandi nyuma yo gukina babonye umwanya wo gusura ibice by’u Bushinwa bitandukanye.
Ni ubwa mbere Abanyamerika basuye u Bushinwa ari benshi kuva u Bushinwa bushya bwashingwa muri 1949.
Bidatinze Abashinwa nabo basuye Abanyamerika, biba uburyo bugaragara bwo kwerekana ko imikino ari uburyo bwiza buhuza abaturage kurusha uko politiki ibigenza.
Mu gihe abayobozi ba Politiki ku mpande zombi baba bacungana ngo hatagira igihugu gica ikindi mu rihumye kikagitanga gukina iturufu yatuma kikirusha kugira ijwi rikomeye muri iki gihe, siporo yo ni uburyo bwo kurenga ibyo, igatuma Abanyamerika n’Abashinwa basabana.
Ping Pong Diplomacy yabaye uburyo ngarukamwaka ku bihugu byombi bwo kubaka amateka ahuza Abanyamerika n’Abashinwa.
Uyu mubano watumye hanashingwa Kaminuza yiswe Shanghai New York University ikaba iyoborwa n’Abashinwa Xu Yinsheng, Shi Zhihao n’Umunyamerika Jeffrey Lehman.