Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Siporo: Urwego Rushya Rw’Umubano W’u Rwanda Na Hongrie
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImikinoMu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Siporo: Urwego Rushya Rw’Umubano W’u Rwanda Na Hongrie

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 September 2025 7:03 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ni igikorwa cyabereye i New York muri Amerika.
SHARE

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Ambasaderi Olivier Patrick  Nduhungirehe yasinyanye amasezerano na mugenzi we wa Hongrie Péter Szijjártó yo gufatanaya mu guteza imbere siporo.

Yasinyiwe i New York ahari kubera inama zo ku rwego rwo hejuru zibanziriza kwizihiza isabukuru y’imyaka 80 Umuryango w’Abibumbye umaze ushinzwe.

U Rwanda rusanganywe amasezerano na Hongrie arimo ibyo gufatanya mu micungire y’amazi, uburezi, imikoranire muri dipolomasi no mu ishoramari.

Isinywa ry’ayo masezerano ryerekana ko umubano hagati ya Kigali na Budapest umeze neza kandi ko impande zombi ziteguye kurushaho kuwuzamura.

Muri Gicurasi, 2025 Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Ambasaderi Olivier Patrick Nduhungirehe yasuye Hongrie.

Muri Nyakanga, 2023, uwari Perezida wa Hongrie Katalin Novák (ubu iyoborwa na Tamás Sulyok) yasuye u Rwanda, yakirwa na mugenzi we Paul Kagame kandi aganira na Antoine Cardinal Kambanda ku mikoranire ya Kiliziya Gatulika mu Rwanda n’iyo muri Hongrie.

Mu Ukuboza, 2023 nibwo u Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo i Budapest.

Ambasaderi Marguerite Françoise Nyagahura niwe ubaye Ambasaderi wa mbere w’u Rwanda muri iki gihugu.

Hongrie ihagarariwe mu Rwanda na Ambasade yayo i Nairobi muri Kenya ariko ikagira ibiro (diplomatic office) byayo i Kigali byatangiye mu mwaka wa 2023.

Ku byerekeye siporo, Hungary yakiriye amarushanwa akomeye mu mikino  olimpiki cyane cyane iyo bita Summer Olympic Games.

Ndetse iri mu bihugu 10 bya mbere ku isi mu kugira abakinnyi batsindiye imidali myinshi ya Olimpiki kuko ubu iri ku mwanya wa gatatu.

Taarifa Rwanda ntiyashoboye kumenya ibikubiye mu masezerano y’imikoranire muri siporo hagati ya Kigali na Budapest icyakora, ikizwi ni uko u Rwanda rusanganywe gahunda y’igihe kirekire yo kuba igicumbi cy’imikino y’uburyo bwinshi.

Niyo mpamvu rwubaka ibikorwaremezo birimo BK Arena, kuvugurura Stade Amahoro ikongererwa umubare w’abo yakira, no kwakira amarushanwa akomeye mu mikino irimo no gusiganwa ku magare ku rwego rw’isi, ubu iri siganwa rikaba rigeze ku munsi waryo wa gatatu.

Ruri kureba kandi uko birukundiye rwazakira amarushanwa yo gusiganwa mu modoka kabuhariwe mu kwiruka zikoreshwa mu irushanwa bita Formula One.

TAGGED:AmahangafeaturedHongrieImikinoNduhungireheSiporoUbubanyi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abatalibani Babwiye Trump Kuzibukira Ibyo Gusubizwa Ikibuga Cy’Indege
Next Article Tshisekedi Yagize Icyo Avuga Ku Ukwegura Kwa Kamerhe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Amerika Yafashe Ubwato Bibiri Bw’Abarusiya Bwajyaga Muri Venezuela

Rwanda: Mu Minsi Mikuru Abantu 92 Bafunzwe Bazira Gutwara Banyoye Inzoga

Amashereka: Ikinyobwa Cyaremwe Mu Rukundo

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

Trump Ntarashirwa…

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Karongi: Bwa Mbere Mu Mateka Harasiwe Umwaka

Gisagara: Haturikijwe Grenade Abaturage Bacikamo Igikuba 

RIB Yafunze ‘Umunyamakuru’ Ukurikiranyweho Urugomo

Rulindo: Yari Amaze Igihe Acurururiza Urumogi Iwe

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

You Might Also Like

Mu Rwanda

Itegeko Ku Makosa Yo Mu Muhanda Riraremereye Cyane-Umunyamategeko

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Burera: Abagabo 12 Barakekwaho Gushimuta Inka Mu Minsi Mikuru  

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Amafoto: Abaturage Ba Ngoma Bishwe N’Inkuba Bashyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Uko Umusaruro W’Ibihingwa Wagenze Mu Gihembwe Cya Nyuma Cya 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?