Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Slovakia Yahaye U Rwanda Inkingo 280,000 Za Astra Zeneca
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Slovakia Yahaye U Rwanda Inkingo 280,000 Za Astra Zeneca

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 October 2021 9:15 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi mu rwego rw’ubuzima muri Slovakia bwageneye u Rwanda inkingo 280 000 by’urukingo rwa COVID-19 rwo mu bwoko bwa AstraZenica. Byakozwe mu rwego rw’ubufatanye bw’Abanyaburayi bwo gufasha ibindi bihugu kubona inkingo bwiswe EU Civil Protection Mechanism (EUCPM).

Slovakia yahisemo gukurikiza igitekerezo nyamukuru cyo gufasha ibindi bihugu kubona inkingo, ihitamo gukorana n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi i Kigali kugira ngo ifashe u Rwanda mu muhati warwo wo gukingira abarutuye icyorezo COVID-19.

Uhagarariye kiriya gihugu mu Rwanda ariko ufite icyicaro i Nairobi muri Kenya Katarína Žuffa Leligdonová yagize ati: “Slovakia yumvise neza ijwi ryatabazaga risaba ko amahanga asaranganya inkingo z’iki cyorezo. Kizacika ku isi ari uko nta muntu cyangwa ahantu ku isi wagisanga. Niyo mpamvu Slovakia yahisemo gukorana n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ishami rya Kigali, kugira ngo duhe u Rwanda inkingo 280,000 zo mu bwoko bwa Astra Zeneca.”

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda  Amb Nicola Bellomo avuga ko Umuryango ahagarariye mu Rwanda wishimira gukorana narwo mu muhati wo guhangana na COVID-19.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yavuze ko Umuryango ahagarariye uzakomeza gukorana na Gahunda mpuzamahanga yo gusaranganya inkingo yiswe COVAX, ukabikora ubicishije mu Bufatanye bw’Abanyaburayi bwo gufasha ibindi bihugu kubona ziriya nkingo bwiswe EU Civil Protection Mechanism (EUCPM).

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wishyura igice kinini cy’amafaranga akoreshwa  mu bwikorezi bukoresha indege bwo kugeza ziriya nkingo hirya no hino muri Afurika.

Mu ijambo aherutse kugeza ku Nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye Perezida wa Slovakia witwa Zuzana Čaputová  yavuze ko ubufatanye bugomba gukomeza kugira ngo Isi yose ishobore guhangana na COVID-19.

Kuri we, ngo ubufatanye bwo guhangana na kiriya cyorezo, ntibugomba kuba amahitamo ahubwo ni ihame.

Incamake ku gihugu cya Slovakia:

- Advertisement -
Slovakia ni igihugu kiri mu Burayi bwo hagati.

Slovakia ni igihugu kiri mu Burayi bwo hagati, kikaba igihugu kidakora ku Nyanja.

Gikikijwe na Pologne mu Majyaruguru, Ukraine mu Burasirazuba, Hongrie mu Majyepfo, Autriche( Austria) mu Majyepfo ashyira u Burengerazuba na Repubulika ya Tchèque iri mu Majyaruguru ashyira u Burengerazuba.

Ni igihugu gifite ubutaka bwiganjemo imisozi miremire, kikaba ku buso bwa kilometero kare 49,000.

Gifite abaturage miliyoni 5.4, Umurwa mukuru wacyo ni  Bratislava.

Ubukungu bw’iki gihugu bikigira icya 38 gikize ku isi nk’uko imibare y’Ikigega mpuzamahanga cy’imari yatangajwe mu mwaka wa 2020 ibivuga.

Umutungo mbumbe w’umuturage ku mwaka ni $38, 321.

Mu mwaka wa 2018, abaturage ba Slovakia bari bafite ubukungu bwatumaga bagira 78% by’umusaruro mbumbe wari ufitwe n’Abanyaburayi bose.

Mu mwaka wa 2016, 86% by’ibyakorewe muri Slovakia byagurishijwe mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, abo muri kiriya gihugu bo batumizayo ibingana na 50%.

Perezida wa Slovakia Zuzana Čaputová
TAGGED:AmbasaderiCOVID-19featuredInkingoSlovakia
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibicuruzwa 5 Byinjizwa Cyane Mu Rwanda Muri Magendu
Next Article Mu Rwanda Hagiye Kubakwa Amabagiro 25 Y’ingurube
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?