Somalia: Al Shabaab Yagabye Igitero Aho Abarwanyi Bayo Bafungiye

Mu Murwa mukuru wa Somalia Mogadishu hagabwe igitero na Al Shabaab yari igamije kubohoza abarwanyi bayo bafunzwe n’ingabo z’iki gihugu.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byatangaje ko guhera mu mwaka wa 2023 abo barwanyi bakajije ibitero bagamije kudurumbanya ubuyobozi bwa Somalia.

Ndetse hari ibice by’iki gihugu byamaze kwigarurirwa n’uyu mutwe uvugwaho kugira urwego rw’ubutasi rukomeye ‘kurusha’ ubw’ingabo za Somalia nyirizina.

Ku byerekeye igitero cyagabwe kuri uyu wa Gatandatu, ababibonye bavuga ko igisasu cyaturikiye hafi ya gereza yitwa Godka Jilicow, nyuma hakurikiraho amasasu menshi.

Uwitwa Jamal Nure yagize ati: “Amasasu yavuze turiruka kuko twumvaga ijuru ritugwiriye.”

Ibyo kandi byabereye hafi y’Ibiro by’Umukuru w’igihugu.

Abasomyi bibuke ko muri Somalia hari abasirikare 10,000 bo mu bihugu bitandukanye by’Afurika yunze ubumwe bagiye gufasha Leta y’aho guca intege Al Shabaab burundu.

Icyakora byarabananiye kuko uyu mutwe udasiba kubacura inkumbi, bo hamwe n’abayobozi ba Somalia batandukanye.

Nubwo ibintu ari uko bimeze, Perezida w’iki gihugu Hassan Sheikh Mohamud ari gutegura uko igihugu cyazajya mu matora y’Umukuru w’igihugu azaba mu mwaka wa 2026.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version