Sosiyete Sivile Inenga Ibyo Kugura Serivisi Yo Kurangirwa Umugeni

Mu mpera z’iki cyumweru hari inkuru yasohotse muri kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda ivuga ko hadutse ikigo gitanga serivisi zo kurangira umuntu runaka undi ushaka umugabo cyangwa umugore ariko ubyifuza abanje kwishyura.

Ni ingingo itavuzweho rumwe kuko hari bamwe mu bakiri bato batarashaka babwiye Taarifa ko ibyo ari ikintu kiza kuko abantu bahuze muri iki gihe, bityo ntibabone umwanya wo kwishakira uwo umutima wabo wiyegurira.

Umwe muri bo yitwa Claudine atuye mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo.

Claudine avuga ko ibyo guhuza abantu ari ibisanzwe kandi ko uretse no kuba uwatangije iriya business abikora yishyuwe, hari n’uburyo bw’ikoranabuhanga bwari busanzwe buhuza abifuza kubana bitwa Tinder.

- Kwmamaza -

Ati: “ Numva uburyo uwo muntu yahisemo buhwitse kuko bufasha abantu guhura. Muri iki gihe guhura kw’abantu ntibyoroshye bityo rero kuba umuntu yashyira ho urubuga rwo guhuza abantu nta kibazo mbibonamo.”

Kuri we ngo ibyo abakora buriya bucuruzi bakora ntaho bitandukaniye hanini n’ibyo urubyiruko rwita gutanga ‘pass’, uretse ko ho bishyuza.

Hari uburyo bw’ikoranabuhanga bwadutse bwo gutereta

Umukozi muri Sosiyete Sivile hari ukundi abibona…

N’ubwo uwashinze ubu buryo witwa Me Vedaste Dusabimana avuga ko  butagamije ikibi, Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa  mu Mpuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, CLADHO, Bwana Evariste Murwanashyaka yabwiye Taarifa ko buriya ari ‘ugucuruza abantu.’

Yabwiye Taarifa ko bamaganye kiriya gikorwa.

Ati: “Turabyamaganye kuko izi ngo zo muri ubu buryo ntizamara kabiri. Uzabibona ko no muri iki gihe ibibazo by’amakimbirane mu miryango byiyongera umunsi ku munsi.”

Evariste Murwanashyaka

Avuga ko iyo umuntu ashingiye ku itegeko no 51/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi mu ngingo ya 3 mu gaka ka 6 asanga biriya bikorwa bigize icyaha.

Murwanashyaka avuga ko itegeko iriya migirire iri mu rwego rw’icuruzwa ry’abantu kandi ko bigize icyaha gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 hakurikijwe ingingo ya 18 y’iri tegeko.

Amakuru dufite avuga ko umuntu ushaka uwo bazabana akajya kwaka serivisi y’uko bamumushakira, yishyura hagati ya Frw 10 000 na Frw 15 000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version