Inzu Y’Umusaza Nyagashotsi Mu Mafoto

Umunyamakuru wa Taarifa uri mu mudugudu wa Gakunyu, Akagari ka Ndatemwa mu Murenge wa Kiziguro muri Gatsibo aho umusaza Epimaque Nyagashotsi agiye kwimukira avuga ko inzu yubakiwe bigaragara ko ikomeye.

Ni inzu ufite ibyumba bitatu, uruganiriro(salon), ikirongozi(corridor) ariko ku ruhande hakaba  igikoni gifatanye n’ubwogero.

Mu rugo rwe kandi hubatswe ubwiherero ndetse na rondereza.

Ikindi ni uko yubakiwe urugo rufite amarembo abiri, rimwe zikaba ari iry’inka irindi ari iry’abashyitsi.

- Advertisement -

Ku gisenge cyiriya nzu hamanitse icyuma gikurira imirasire  y’izuba kikayibyaza amashanyarazi azamucanira mu nzu.

Umukuru w’Umudugudu wa Gakunyu Bwana Etienne Ndabakuranye yabwiye Taarifa ko abaturanyi bashya ba Nyagashotsi bamuzimaniye imyaka irimo ibishyimbo, n’ibikoresho byo mu nzu bimwe na bimwe.

Nyagashotsi agiye gutura mu Mudugudu wa Gakunyu, Akagari Ndatemwa muri Kiziguro

Ndabakuranye yifuza ko amashanyarazi aturiye Nyagashotsi yazamugirira akamaro ndetse akakagirira n’abaturanyi be.

Ati: “ Twifuza  ko amashanyarazi ari mu ntambwe 150 nayo yazahabwa abaturage, uyu musaza Nyagashotsi akaba imbarutso y’iterambere mu mudugudu.”

Mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Gatandatu nibwo abaturage bazindukiye kwa Nyagashotsi kuhakora isuku kugira ngo aze gutaha mu rugo rucyeye.

Ibaraza
Ku irembo rukuru
Ni hafi y’isambu
Inzu igaragara neza kurusha iyo yari asanzwe abamo
Abaturanyi baje kumwakira mu mudugudu mushya
Inzu yabagamo mbere yavirwaga
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version