Sosiyete Sivile Ishaka Ko Umushinga W’Itegeko Riyigenga Uganirwaho Byimbitse

Abagize Sosiyete Sivile Nyarwanda bavuga ko batifuza ko umushinga w’itegeko rigenga imikorere yayo wagejejwe mu Nteko ishinga amategeko ngo iwutore, utorwa kuko uramutse utowe wazabangamira imikorere y’imiryango igize sosiyete sivile nyarwanda.

Ubusanzwe itegeko riyobora sosiyete sivile nyarwanda ni itegeko No 04/2012 ryo kuwa 17, Gashyantare, 2012.

Bamwe mu bagize Sosiyete sivile bavuga ko hari ibiri mu itegeko ryatowe icyo gihe babona ko bibangamira imikorere iboneye ya sosiyete sivile nyarwanda.

Ibyo birimo ko mbere y’uko haba ibiganiro mpaka mu bayigize, abayobozi b’umuryango runaka ushaka kubikora bagomba kubanza kwandikira RGB bayisaba uburenganzira.

- Advertisement -

Ikindi bavuga ko gikomeye ni ibisabwa kugira ngo umuryango nyarwanda utari uwa Leta wandikwe.

John Mudakikwa uyobora umwe muri iyi miryango aherutse kubwira RBA ati: “ Mu itegeko riri ho ubu inzira yo kwindika umuryango utari uwa Leta iragoranye cyane”.

Mudakikwa ayobora umuryango uharanira ko igihugu kigendera ku mategeko

Avuga ko mu mwaka wa 2019 hari inyandiko bagejeje kuri RGB ivuga ibyo bumvaga ko byahindurwa muri ririya tegeko kugira ngo byihutishwe, bishyirwe mu itegeko haboneka uko imiryango nyarwanda itari iya Leta yakora ariko ngo ntibongeye kwegerwa ngo baganirizwe ku cyo  iryo tegeko ryakozweho.

Mudakikwa avuga ko kuva  mu mwaka wa 2019  nta yandi makuru kuri iyo ngingo yongeye guhanahanwa hatati y’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere na sosiyete sivile nyarwanda.

Icyakora ngo mu minsi mike ishize batunguwe no kumva ko  umushinga w’iri tegeko rigenga imiryango itari iya Leta wagejejwe mu Nama y’Abaminisitiri.

Kuri Mudakikwa ngo iyo ni inzira iganisha ko rijyanwa mu Nteko ishinga amategeko rikemezwa.

Uyu muyobozi w’Umuryango CERULAR avuga ko bamaze kumva ko ari uko byagenze, bashakishije uwo mushinga barawusoma basanga ibyinshi mu bitekerezo bawutanzemo bititaweho.

Ku rundi ruhande, ashima ko ibyo gusaba umuryango nyarwanda utari uwa Leta icyemezo cyo gukora by’agateganyo ngo ukore, ibyo gusaba ko mbere yo gukora inama irimo ibiganiro mpaka bibanza gusabirwa uburenganzira mu buyobozi, byavanywemo.

Ariko ngo hari ibindi byashyizwemo bibangamye.

Appolinaire Mupiganyi, akaba Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Transparency International- Rwanda, nawe avuga ko ibyashyizwe mu mushinga w’itegeko riherutse gutangarizwa Inama y’Abaminisitiri sosoyete sivile itigeze ibiganirizwaho.

Ati: “ Ndifuza ko imiryango itari iya Leta bazaduha umwanya kugira ngo uyu mushinga tuwutangeho ibitekerezo”.

Kuri we kandi, kuba uriya mushinga ugiye kugezwa mu Nteko ishinga amategeko ngo iwige kandi ibura amezi abiri ngo iseswe, bigaragaza ko byakozwe huti huti, agasaba sosiyete sivile yahabwa umwanya uhagije aho kugira ngo itanga ibitekerezo bityo ubwinyagamburiro bwayo butazahungabanywa.

Mupiganyi kandi anenga ko muri uriya mushinga w’Itegeko rigenga sosiyete sivile harimo ingingo y’uko mu byo basabwa kugeza kuri RGB harimo na nomero zabo za konti.

Ati: “ Sinzi icyo bizongera mu bugenzuzi bwabo”.

Kuri we, ngo ibyo hari uko byamenywa n’inzego binyuze mu mikoranire ariko bitagombye kuba bitegetswe mu itegeko.

Indi ngingo iteye impungenge abayobozi b’imiryango ya sosiyete sivile mu Rwanda ni uko muri uwo mushinga w’itegeko rigenga sosiyete sivile nyarwanda harimo ko RGB izaba ifite ubushobozi bwo guhindura bamwe mu bagize ubuyobozi bw’umuryango runaka.

Appolinaire Mupiganyi avuga ko muri uriya mushinga w’itegeko harimo ingingo zibabuza ubwisanzure mu mikorere yabo.

Umubyeyi Médiatrice uyobora Pro-Femmes Twesehamwe ku rwego rwungirije nawe avuga ko hari ibikwiye kunozwa muri iri tegeko kandi bigakorwa sosiyete sivile yahawe umwanya ngo igire icyo ibivugaho.

Icyo Guverinoma ibivugaho

Minisitiri muri Perezidansi y’u Rwanda Uwizeye Judith aherutse kuvuga ko ririya tegeko rigamije ko ibyo imiryango ya Sosiyete sivile ikorera Abanyarwanda bibageraho aho kugira ngo biteze imbere ba abayikoramo cyangwa abayishinze bonyine.

Uwizeye Judith

Uwizeye kandi avuga ko ibikorwa by’iyi miryango bigomba gukorwa mu buryo buzira akajagari.

Ibi ngo niyo mpamvu imiryango ya sosiyete sivile bitaganyijwe ko izajya ibanza ikageza gahunda yayo y’ibikorwa kuri RGB kugira ngo isuzumwe, haba mu bikorwa nyiri izina no mu ngengo y’imari.

Jean Bosco Rushingabigwi ukora muri RGB mu ishami rikurikirana itangazamakuru n’imiryango ya Sosiyete sivile yabwiye Taarifa ko hari ibiganiro byabaye hagati y’abarebwa n’iri tegeko kandi ko ubu umushinga waryo wageze mu Nteko ishinga amategeko bityo ko ariyo iri kureba ibindi bizakurikiraho.

Uko bimeze kose, Sosiyete sivile isaba inzego za Leta ko habaho ibiganiro birambuye kandi bitaziguye kuri uriya mushinga w’itegeko mbere y’uko wemezwa ukaba itegeko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version