Abapolisi B’u Rwanda N’Aba Centrafrique Baherewe Hamwe Imyitozo Ya Gikomando

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye wari kumwe n’umuyobozi wa Polisi ya Repubulika ya Centrafrique, Controller-General Bienvenu Zokoue barangije amahugurwa yahawe abapolisi b’u Rwanda n’aba Centrafrique yabateguriraga kuba abakomando.

Ni amahugurwa y’ikiciro cya 12.

Akubiyemo guhangana n’ibibazo by’umutekano, kurwanya iterabwoba, kurinda abayobozi bakuru, gutabara aho rukomeye kandi byihuse n’andi.

Bari bamaze amezi atandatu batozwa kuzavamo abapolisi ‘badasanzwe’.

- Advertisement -

IGP Namuhoranye Felix yashimiye abapolisi bo mu bihugu byombi uko bitwaye muri aya mahuguruwa abasaba kuzakomeza kuzirikana ibyo bayigishirijwemo.

IGP Namuhoranye

Abo muri Centrafrique yabashimiye ubutwari n’imyitwarire myiza byabaranze ndetse  n’imibanire myiza bagiranye na bagenzi babo bo mu Rwanda.

Yagize ati: “ Aya mahugurwa duhuriyeho ni ikimenyetso kigaragaza ubushake bwo gukomeza ubufatanye, no kubaka umubano wa kivandimwe hagati ya Repubulika ya Centrafrique n’u Rwanda. Ibi kugira ngo bigerweho tubikesha imbaraga zashyizwemo n’ubuyobozi bukuru bw’ibihugu byacu byombi.”

Yashimangiye ko hazakomeza kubakwa ubufatanye burambye, kandi butanga umusaruro hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Centrafrique.

Zokoue, yashimiye umubano mwiza igihugu cye gifitanye n’u Rwanda, by’umwihariko imikoranire myiza hagati y’inzego z’umutekano z’ibihugu byombi.

Gen Zokoue wo muri Repubulika ya Centrafrique yasabye by’umwihariko abasoje amahugurwa bo mu gihugu cye, kuzasangiza bagenzi babo bakorana ubumenyi bayungukiyemo no kuzajya barushaho gukomeza kwihugura kugira ngo barusheho kuzuza inshingano zabo zo kurinda abaturage.

Imikaya iba yaratojwe bihagije
Bigishwa gutabara hakoreshejwe imbunda nto
Kwambukira ku mugozi ni kimwe mu byo batojwe
Umuyobozi wa Polisi ya Centrafrique ashima ubufatanye n’u Rwanda
Bacinye akadiho
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version