SpaceX Yatsindiye Kubaka Ikigendajuru Kizasubiza Abanyamerika Ku Kwezi

Ikigo SpaceX cy’umuherwe Elon Musk cyatsindiye isoko ryo kubaka ikigendajuru kizafasha abahanga bo mu kigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iby’isanzure, NASA, gusubira mu bushakashatsi ku kwezi.

Ni ubutumwa bugiye gukorwa nyuma y’ubuheruka bwiswe Apollo, bwabaye kuva mu 1969 kugeza mu 1972.

NASA iheruka gutangaza ko uru rugendo rwitiriwe Ikigirwamanakazi Artemis ruzageza umugore wa mbere ku kwezi, mu itangazo rishya bikaba byemejwe ko ruzanagezayo umuntu wa mbere utari umuzungu.

SpaceX yari ihatanye n’ibigo Blue Origin cya Jeff Bezos cyari cyishyize hamwe n’ibindi bikomeye bya Lockheed Martin, Northrop Grumman na Draper, n’ikigo Dynetics gikora ibikoresho bya gisirikare.

- Kwmamaza -

Space X yatsinze kubera amafaranga yagaragaje akenewe ngo uwo mushinga ushoboke. The Washington Post yatangaje ko mu nyandiko zisaba isoko byagaragaye ko yatanze igiciro cya miliyari $2.9.

NASA yaje gusanga hagendewe ku ngengo y’imari ifite, idashobora guhuza n’amasezerano yagaragazwaga n’ibigo byashakaga isoko, SpaceX yemera kuvugurura uburyo yazishyurwamo “bihuye n’ingengo y’imari ya NASA.”

Umuyobozi wa gahunda yo kujya ku kwezi ya NASA, Lisa Watson-Morgan, yavuze ko ubutumwa bwa Apollo bwagaragaje ubuhangange bw’abanyamerika mu kureba imbere no mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Ati “Twiteze ko na Artemis izagaragaza ibintu byinshi bishobora kugerwaho, mu guhanga ibishya n’ubuvumbuzi mu by’ubumenyi. Twizeye ko ubufatanye bwa NASA na SpaceX buzatuma tugera ku ntego z’ubutumwa bwa Artemis.”

SpaceX yashinzwe na Musk mu 2002. Ntabwo icyo gie yari afite icyizere ko ibyo ashaka gukora bizashoboka.

Mu 2008 yagerageje ikigendajuru Falcon 1 yari yakoze, ariko nticyabasha kugera mu isanzure. Icyo gihe aza no gukena ku buryo yari atangiye kubura amafaranga.

Yaje kubona amasezerano ya NASA, bituma akomeza ubushakashatsi bwe. Nyuma yaje kubigeraho, ndetse hari ikigendajuru cye giheruka kujyana abantu mu isanzure.

Ubutumwa bwa Artemis bwatangiye ku bwa Donald Trump, wari watanze amabwiriza yo kugera ku kwezi bitarenze umwaka wa 2024. Ni ingengabihe ariko harimo kurebwa niba itahindurwa, mu gihe hagiye gukorwa ikigendajuru na rockets zizagihagurutsa.

Ibyo bikagendana n’ingengo y’imari, aho muri uyu mwaka inteko ishinga amategeko ya Amerika yemeje ingengo y’imari ya miliyoni $850, ugereranyije na miliyari $3.3 NASA yatangaje ko ikeneye kugira ngo igere ku ntego mu 2024.

Muri uku kwezi ubutegetsi bwa Biden bwagarageje ko NASA izahabwa ingengo y’imari ya miliyari $24.7, bingana n’izamuka rya 6.3 ku ijana ugereranyije n’ingengo y’imari isanzwe. Harimo miliyoni $325 zigenewe gahunda ya Artemis.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version