Mu Mafoto: Umugabo w’Umwamikazi Elisabeth II Yashyinguwe

Igikomangoma Philip wari umaze imyaka 73 ari umugabo w’Umwamikazi Elisabeth II w’u Bwongereza yashyinguwe, mu muhango wabaye mu muhezo kuri uyu wa Gatandatu.

Yabanje gusezerwago mu isengesho ryabereye muri Chapelle yitiriwe Mutagatifu George, iri mu bice by’ingoro y’ubwami ya Windsor.

Ni umuhango wari watumiwemo abantu 30 kubera ingamba zashyizweho n’u Bwongereza zo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Abo barimo abantu bakomeye mu muryango w’ibwami, abantu babo ba hafi n’inshuti za Philip.

Umurambo we watwawe muri Land Rover yagize uruhare mu gusushanya, igenda igaragiwe n’abana be, inyuma hakurikiraho umuryango we.

- Kwmamaza -

Umwamikazi Elisabeth II yahageze mu gihe cye wenyine, ndetse mu gihe cy’isengesho yari yicaye ukwe.

Philip yitabye Imana ku wa 9 Mata, afite imyaka 99.

Abantu benshi bashyize indabo ahantu hamwe mu kumuherekeza
Hakozwe akarasisi mu kumuherekeza bwa nyuma
Umurambo watwawe na Land Rover
Amafarashi abiri ya Philip nayo yajyanywe mu kumuherekeza
Ubwo umurambo wa Philip wajyanwaga muri Chapelle ya St George
Ubwo umurambo wa Philip winjizwaga mu rusengero
Umwamikazi Elisabeth II yahageze ukwe
Igikomangoma Charles hamwe n’umugore we
Umwamikazi Elisabeth II yari yicaye wenyine mu rusengero
Imidali ye yari yashyizwe ahirengeye
Uyu mugabo n’umugore bakurikiye umuhango kuri smartphone
Mu muhango wo gushyingura, bamwe bategerereje hanze
Uburyo bwo kurasa bwakoresheje mu kumuherekeza
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version