Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Stade Amahoro Izasanwa Kuri Miliyari Frw 160
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Stade Amahoro Izasanwa Kuri Miliyari Frw 160

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 June 2022 11:36 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Guverinoma y’u Rwanda iri gusana Stade Amahoro kugira ngo izakire abantu benshi kandi yubatswe mu buryo bujyanye n’igihe.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire Rwanda Housing Authority (RHA) gitangaza ko hateganyijwe Miliyari Frw 160 zo kuyisana.

Umuyobozi w’agateganyo wa RHA witwa Noel Nsanzineza yabwiye The New Times ko kuvugurura iriya stade bizarangira mu mpera z’umwaka wa 2024.

Hari amafoto Taarifa iherutse gutangaza yerekana ko imirimo yo gusana iriya stade yatangiye.

Inkingi zimwe zarasenywe, aho abafana bicaraga harasenywa, inkingi zirakurwa…byose bikorwa mu rwego rwo gushyiraho uburyo bwo kuzasana bitagoranye.

Guhera muri Werurwe, 2021, Stade Amahoro ntikoreshwa.

Ikigo cy’ubwubatsi cyo muri Turikiya kitwa SUMMA n’icyo cyapatanye kubaka iriya stade yubatswe bwa mbere n’Abashinwa itahwa mu mwaka wa 1986.
Amakuru Taarifa yahawe n’umwe mu nararibonye avuga ko igitekerezo cyo kubaka Stade y’igihugu cyatangijwe n’Umwami w’u Rwanda Mutara III Rudahigwa ku giciro cy’amadolari y’Amerika ibihumbi icumi($10,000).

Yatanze kitarashyirwa mu bikorwa, kiza gukomezwa n’ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana wategetse u Rwanda guhera mu mwaka wa 1973 kugeza mu mwaka wa 1994.

Ikigo cy’Abanyaturikiya, SUMMA, kizubaka iriya stade mu buryo bugezweho kandi izaba isakaye.

Ubuyobozi bwa RHA buvuga ko uko imirimo yateguwe ari ko izagenda.

Iriya Stade niyuzura izajya yakira abantu 45,000 mu gihe kugeza ubu yakiraga abantu 35, 000.
Hari andi Miliyari Frw 5 yateganyijwe yo kuzita kuri iriya Stade.

TAGGED:AmahorofeaturedIkigoStade
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abatwara Abagenzi Mu Buryo Bwa Rusange Barashaka Kongera Kwandikira Perezida Kagame
Next Article Icyo Leta Y’ u Rwanda Ivuga Ku Nkoni Yera Ivugwaho Guhenda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Abaturiye CIMERWA Bagiye Kwimurwa

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?