Stade Umuganda Yemewe Kongera Gukinirwamo

Amakuru yatanzwe na FERWAFA  akaba yatangarijwe ku rubuga rwayo rwa Twitter avuga ko amakipe yemerewe kongera gukinira kuri Stade Umuganda iri mu Karere ka Rubavu.

Iri tangazo rivuga ko abafana b’amakipe asanzwe akinira kuri iriya Stade bemerewe kuza kureba umupira ariko bagakurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yagenwe n’inzego z’ubuzima.

Amakuru Taarifa yamenye ni uko iriya sitade yafunzwe bivugwa ko umutingito uherutse kubera mu bice biherereyemo akarere ka Rubavu yasenye ubwambariro bw’abakinnyi.

- Advertisement -

N’ubwo uriya mwanzuro wafashwe kubera iyo mpamvu, muri rusange hari abavuga ko kiriya kitari ikibazo gikomeye k’uburyo cyatuma imikino ihagarara, amakipe ntiyongere kuyikiniraho.

Umwe mu baturage bo muri kariya gace witwa Bazambanza yabwiye Taarifa ko iriya sitade ifite ubwambariro bune, bityo ko kuyifunga kuko urukuta rwa rumwe muri buriya bwambariro rwagize ikibazo, bidashyize mu gaciro.

Stade Umuganda ‘yongeye’ gufungurwa

Ati: “ Ndakubwiza ukuri ko hari ibyumba bine abakinnyi bashoboraga kwambariramo. Kuvuga ko kimwe cyasenyutse hanyuma ugafunga n’ibindi ni ukudashyira mu gaciro.”

Ikindi ni uko muri icyo kibazo, hiyongereyeho n’ikindi cy’uko amakipe yari asanzwe akoresha kiriya kibuga atashimishijwe n’uko iriya sitade yafunzwe, nayo ararakara avuga ko atazigera akinira i Kigali.

Ngo ntiyashakaga kuva i Rubavu( Etincelles FC& Marines FC) na Rutsiro FC ngo ajye gukinira i Kigali kandi asize ikibuga kidafite ikibazo gikomeye nk’uko amakuru abivuga.

Icyo gihe abafana bariya makipe n’abandi bayakoramo bavugaga ko mbere y’uko iriya sitade ifungwa, hagombaga kuba haraje abatekinisiye babizi bagapima bakareba niba ikibazo yagize gikwiye gutuma ifungwa ariko ngo ntibyakozwe.

Nyuma yo kumva ko sitade Umuganda yafunguwe, umufana wa Etincelles FC witwa Mami yavuze ko bishimishije ndetse ko umukino uzayiberamo bwa mbere azawitabira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version