Sudani: Abarusiya Baravugwaho Ubucuruzi Butemewe Bwa Zahabu

Hagati ya Khartoum na Moscow haravugwa urunturuntu nyuma y’uko hari Abarusiya bagera 30  bakurikiranyweho ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro budakurikije amategeko.

Umwe yamaze kubazwa n’ubugenzacyaha abandi nabo bamaze kwegeranywa kugira ngo  bagire ibyo basubiza muri iyo case y’ubujura bwa ririya buye ry’agaciro Sudani ikungahayeho.

Bamwe muri bo bafashwe mbere ndetse na nyuma y’uruzinduko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya Sergei Lavrov aherutse gukorera i Karthoum.

The Bloomberg yanditse ko kuba Sudani yarafashe bariya bantu biri no mu rwego rwo gucubya uburakari bw’Abanyaburayi n’Abanyamerika bavuga ko kuba ikorana n’u Burusiya cyane atari ibyo kwihanganira.

- Advertisement -

Umwe mu bakozi bo mu kigo gicukura amabuye y’agaciro kivugwamo buriya bujura witwa Riad Alfatih avuga ko hari abandi Barusiya bavugwa muri kiriya kibazo.

Ku rundi ruhande ariko hari abarekuwe, bakazajya bitaba ubushinjacyaha.

Kugeza ubu ariko, ntacyo Leta y’u Burusiya yari yatangaza kuri iki kibazo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version