Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Sudani: Intumwa Z’Amerika Zagabweho Igitero
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Sudani: Intumwa Z’Amerika Zagabweho Igitero

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 April 2023 10:48 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Imodoka yari itwaye abadipolomate b’Abanyamerika boherejwe muri Sudani ngo bukurikirane uko iby’umutekano muke uhavugwa umeze, yarashweho n’abarwanyi bivugwa ko ari ab’umutwe witwa Rapid Support Forces.

Umunyamabanga w’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga witwa Antony Blinken yamaganye iki gitero avuga ko uwo ari we wese ugaba ibitero ku Banyamerika azabiryozwa.

Blinken ari mu Buyapani mu Nama ihuza ibihugu birindwi bivugwa ko ari byo bikize kurusha ibindi ku isi bigize ikitwa G7( Group of Seven).

Antony Blinken yavuze ko  bidakwiye ko hagira urasa ku Banyamerika.

Ati: “ N’ubwo nta muntu wakomeretse, ariko turasaba ko ibyo kurasa ku Banyamerika bihagarikwa.”

Blinken avuga ko yahamagaye umugaba w’ingabo zigize ikitwa RSF  witwa  General Mohamed Hamdan Dagalo ndetse n’uyobora igice cy’ingabo zitwa ko ari iz’abaturage witwa General Abdel Fattah al-Burhan abasaba kwirinda icyatuma hari Umunyamerika uraswa cyangwa ngo hagire inyungu z’Amerika  zibangamirwa.

Blinken kandi yasabye ko imirwano yahagarara kugira ngo imfashanyo igezwe ku baturage bavanywe mu byabo.

Kugeza ubu abantu barenga 100 bamaze kugwa muri iriya ntambara yatangiye ku wa Gatandatu taliki 15, Mata, 2023.

Reuters yanditse ko hari n’umuyobozi mu Muryango w’Ubumwe bw’u  Burayi witwa Aidan O’Hara uherutse guterwa bamusanze iwe.

Nta byinshi byatangajwe kuri kiriya gitero ariko uwakigabweho ntacyo yabaye.

TAGGED:AmerikaBlinkenIgiteroIngaboSudani
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Yibye Miliyoni Frw 2 i Kigali Afatirwa Iwabo Muri Kayonza
Next Article Uganda: Abanyamakuru Bikomye Polisi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Gaza: Ingabo Za Israel Zishe Abanyamakuru

Bafatanywe lbilo 30 By’urumogi Babitwaye Kuri Moto

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?