Polisi Yafashe Abantu 17 Ivuga Ko Ari Abajura Ruharwa

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Barimo abafite imyaka 18 y'amavuko.

Amakuru Polisi yahawe n’abatuye Bumbogo na Kinyinya mu Karere ka Gasabo niyo yatumye ifata abantu 17 abaturage bavugaga ko babazengereje babiba.

Saa tanu z’ijoro ryo ku italiki 22, Nyakanga, 2026 nibwo abapolisi bafashe abantu barindwi, bafatirwa mu Mudugudu wa Birembo, Akagari ka Ngara mu Murenge wa Bumbogo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire avuga ko abo bantu bategaga abaturage batashye bakabaniga bakabambura utwabo.

Abo basore kandi bavugwaho gutobora inzu bakinjiramo bagasahura ibyo abaturage baruhiye.

CIP Gahonzire ati: “…Ahagana saa tanu z’ijoro hafashwe abantu barindwi bakurikiranyweho gutega abaturage bakabambura ibyabo no gutobora inzu bakiba ibikoresho.”

Abafatiwe muri Bumbogo bajyanywe gufungirwa kuri station ya Bumbugo, aho n’urwego RIB rukorera ngo rutangire kubakurkirana.

Hashize amasaha make, abandi bantu 10 bafatiwe mu Midugudu ya Nyakabungo na Giheka mu Kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya, bafatwa mu rukererera rwo kuri uyu wa Kane italiki 23, uku kwezi.

Nabo bakurikiranyweho icyaha cyo gutega abaturage bazindutse bajya mu kazi bakabambura telefone n’amafaranga, abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kinyinya ngo bakurikiranwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali aburira abajura cyangwa abandi babiteganya ko uru rwego rutazahagarika kubashakisha ngo bagezwe mu butabera.

Inama CIP Gahonzire atanga ni iyo gukura amaboko mu mifuka, abantu bagakora aho gukorakora.

CIP Wellars Gahonzirre.

Ati: “Nta bwihisho bw’abajura buri muri iki gihugu.”

Abaturage baributswa kujya batanga amakuru ku bantu bazi ko ari abajura bagafatwa, bakanibutwa kwirinda guhishira abiba cyangwa ngo uwibwe aceceke.

Abenshi mu bafungiye muri gereza z’u Rwanda ni abakiri bato bakatiwe n’inkiko kubera ubujura, gukubita no gukomeretsa cyangwa ubwicanyi bugambiriwe cyangwa butagambiriwe.

Ubwinshi bwabo buhombya igihugu kuko ahanini ari bo baba bagomba kugikorera bakagiteza imbere kandi nabo bakazagira ejo heza hazaza.

Zimwe mu mpamvu zitera ubujura harimo ubushomeri, uburere buke butangirwa mu miryango n’ibindi birebana n’imibereho rusange y’Abanyarwanda biganjemo abakene.

Inzego za Leta zivuga ko zikora ibishoboka ngo ibitera abantu ubukene, uburara n’ubwomanzi bigabanuke, gusa uko bigaragara urugendo ruracyari rurerure.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *