Sudani: Mu Cyumweru Kimwe Umubare W’Abahunga Intambara Wikubye Gatandatu

Mu Cyumweru kimwe, abantu 600,000 bahunze Sudani kubera intambara ihamaze hafi ukwezi. Ni umubare munini kubera ko mbere yawo, abantu 100, 000 bonyine nibo bari baramaze guhunga.

Byerekana ko niba intambara idahagaze, abandi bantu benshi bazakomeza guhunga.

Abantu 600 ni bo bishwe n’iriya ntambara bakaba biganjemo abasivili mu gihe abakomeretse ari abantu 5,000.

Ibi biri kuba mu gihe hari ibiganiro byo kugarura agahenge biri kubera muri Saudi Arabia biyobowe n’iki gihugu na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

- Advertisement -

Umurwa mukuru wa Sudani, Khartoum, utuwe n’abaturage miliyoni 5.4.

Ubu wamaze kuba isibaniro ry’abashaka kuyobora Sudani batangiye kurwana  taliki 15, Mata, 2023.

Abarwana ni ingabo za Gen Abdel Fattah al Burhan uri ku butegetsi n’uwari umwungirije witwa Gen Mohamed Hamdan Dagalo bita Hemedti.

Abahunga bahungira mu bihugu bituranye na Sudani cyane cyane Ethiopia na Tchad.

Ikindi kibazo gikomereye abatuye Khartoum ni uko kubona amafaranga ari ikibazo.

Ibyuma biyatanga bita ATM( Automatic Teller Machine) byarapfuye bityo kubona amafaranga mu buryo bworoshye biba ikibazo.

Abafite imodoka babuze uko bagura lisansi yo kuyishyiramo ngo igende.

Gen Burhan aherutse kubwira ikinyamakuru mu Misiri kitwa  Al-Qahera News ko igikenewe ari uko mu gihugu haboneka agahenge, hanyuma hakaganirwa ibirebana n’imiyoborerwe ya Sudani.

Kugeza ubu igice kinini cy’Umurwa mukuru, Khartoum kiri mu maboko y’ingabo za Gen Dagalo.

Iza Gen Burhan ziri kurasa iza Dagalo kugira ngo zizibuze gukomeza urugendo bityo ntizibone undi ‘musada’.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version