Sudani Yabwiye Ruto Ko Niyohereza Yo Ingabo Zizahashirira

Umwe mu ba Jenerali mu ngabo za Sudani witwa Gen Al Atta yaburiye Perezida wa Kenya William Ruto ko naramuka yohereje ingabo ze muri Sudani ngo zije kwitambika impanze ziri kurwana nta n’umwe muri bo uzataha amahoro.

Abivuze mu gihe hari amakuru avuga ko hari umutwe w’ingabo zo mu Karere k’Uburasirazuba, EAC, ziri gutegurirwa kuzajya kurindira umutekano abasivili bugarijwe n’intambara yashyamiranyije abajenerali babiri bari basanzwe basangiye ubutegetsi ariko haza kubura uwabuharira undi.

Iby’uko zishobora kuzohezwa muri Sudani bivuzwe nyuma y’igitero cy’indege giherutse guhitana abasivili 22, bitera abantu kwibaza icyakorwa ngo abasivili barindwe.

Kuva intambara yo muri Sudani yatangira taliki 15, Mata, 2023, abantu babarirwa mu bihumbi yarabahitanye, abandi bagera kuri miliyoni eshatu bavanwa mu byabo.

- Kwmamaza -

Abenshi muri bo bahungiye muri Sudani y’Epfo no muri Tchad.

Abibasiwe cyane muri iyi mirwano ni abo mu Ntara za Darfur, Kordofan ya ruguru na Blue Nile.

Tugarutse ku byerekeye umwikomo abasirikare bakuru ba Sudani bahaye Kenya, Gen Atta avuga ko iki gihugu gihengamiye ku ruhande rw’abarwanya ubutegetsi bw’i Karthoum bagize ikitwa Rapid Special Force, RSF.

Ikindi cyerekana ko Sudan idashaka Kenya ni uko mu minsi ishize yanze ko William Ruto agirwa umuhuza n’ubwo yari yemejwe n’ibihugu bya IGAD.

Sudan ivuga ko uwo yumva yahitamo ko aba umuhuza ari Perezida wa Sudani y’Epfo witwa Salva Kirr  Mayardit.

General Yasir Al-Atta

Abakurikirana uko ibintu byifashe muri Sudani bavuga ko bigoye ko iriya ntambara izahagarara vuba kubera ko impande zihanganye zidashaka kwicara ngo ziganire.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version