Min Ingabire Ashaka Ko U Rwanda Ruyobora Mu Ikoranabuhanga

Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo Paula Musoni Ingabire avuga ko u Rwanda rufite gahunda yo kuzamura ubumenyi bw’abarwigamo kugira ngo bateze imbere ikorabuhanga muri rusange bityo rigere n’ahandi muri Afurika.

Yabivugiye mu kiganiro yahaye abahanga mu ikoranabuhanga rikoresha imashini zikora nka muntu( artificial intelligence) cyabereye i Kigali, Rwanda kikaba cyarateguwe na Kaminuza Nyafurika y’imibare na Siyansi,  AIMS Rwanda ifatanyije na Kaminuza yo mu Budage yitwa Technology University of Ilmenau.

Ni ikiganiro cyahuje abahanga mu by’ikoranabuhanga bo hirya no hino ku isi,  baganira na bagenzi babo bo muri Afurika, bungurana ibitekerezo by’aho rigeze n’icyakorwa ngo rikomeze gutera imbere mu buryo buzagirira Afurika akamaro.

Minisitiri Paula Musoni Ingabire yavuze ko u Rwanda rwashatse inzira iboneye yo gucishamo ubumenyi bugenewe abiga ikoranabuhanga.

- Advertisement -

Ni inzira avuga ko ifunguye kuri bose kandi igamije ko u Rwanda by’umwihariko n’Afurika muri rusange rwazagera ku ikoranabuhanga rigezweho n’ahandi ku isi.

Ingabire ati: “ Intego yacu ni ugushyiraho no gusigasira uburyo buboneye kuri buri wese nta vangura iryo ari ryo ryose kugira ngo agire ubumenyi mu ikoranabuhanga buzamufasha kugera ku byo ashaka.”

Avuga ko kuba Afurika ishaka kugera ku ikoranabuhanga no guhanga udushya ari ikintu abahanga muri ryo bagombye kuririraho kugira ngo bazacyemure ibibazo abatuye Afurika bafite.

Minisitiri Paula Ingabire Musoni ashima ko AIMS -Rwanda ari ikigo gikora byose ngo ikoranabuhanga na siyansi bitere imbere haba mu Rwanda n’ahandi muri Afurika.

Umuyobozi wa Kaminuza ya AIMS  ku rwego rw’Afurika witwa Prof Sam Yala avuga ko iriya nama ari uburyo bwo guhuza abahanga ngo bigire hamwe uko ikoranabuhanga rikoresha imashini zikora kimuntu ryakomeza kubyazwa umusaruro.

Prof Sam Yala

Avuga ko guhuza abahanga muri Kaminuza na ba rwiyemezamirimo ari ikintu kiza kuko giha buri ruhande umwanya wo gutekeza umusanzu rwatanga kugira ngo ikoranabuhanga rikenewe rigerweho.

Prof Yala avuga ko kuba abahanga mu by’ikoranabuhanga ku rwego rw’Afurika bateranye byerekana ko abishyize hamwe nta kibananira kandi ko ejo h’ikoranabuhanga ry’Afurika ari heza.

Abahanga bitabiriye iyi nama yo mu by’ikoranabuhanga
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version