Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Sudani Y’Epfo: Gutegura Amatora Bikomeje Kunanirana
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Sudani Y’Epfo: Gutegura Amatora Bikomeje Kunanirana

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 August 2024 10:07 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Guverinoma ya Sudani y’Epfo ivuga ko ibikenewe kugira ngo amatora y’Umukuru w’igihugu akorwe mu mutuzo no mu mucyo bitarabona bityo ko adashoboka.

Ni inshuro ya gatatu ubutegetsi bwa Sudani y’Epfo butangariza amahanga ko amatora ayo ari yo yose adashoboka, ko kuyategura byaba ari ukwigerezaho.

Abayobozi b’iki gihugu mu minsi mike ishize barahuye basesengura niba ayo matora ashoboka, baza gusanga bidashoboka babimenyesha Akanama gashinzwe amahoro ku isi mu Muryango w’Abibumbye.

Bivuze ko Guverinoma iriho muri iki gihe ari yo izakomeza na nyuma y’italiki 22, Nzeri, 2024 ubwo manda yayo izaba irangiye.

Amatora muri Sudani y’Epfo yari ateganyijwe Taliki 22, Ukuboza, 2024.

Gutangaza ko amatora atakibaye ku italiki yari yaremeranyijweho byakozwe nyuma y’inama yatumijwe na Perezida Kirr yitabirwa naba Visi Perezida batanu barimo na Riek Machar.

Amasezerano y’amahoro yasinywe mu mwaka wa 2018 niyo yari yarateganyije ko mu mpera za 2024 ari bwo amatora azakorwa.

Nyuma yo gusesengura uko ubukungu bwifashe, uko ubumwe bw’abaturage buhagaze n’uburyo inkunga yaturuka hanze yaboneka, ubuyobozi bwa Sudani y’Epfo byasanze ayo matora atashoboka muri iki gihe.

Sudani y’Epfo ni igihugu gituranye na Sudani, Ethiopia, Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Uganda, Kenya na Repubulika ya Centrafrique.

Sudani y’Epfo ku ikarita y’isi

Abayituye bavuga indimi zirenga 60 ariko izikomeye ni Icyongereza nk’ururimi abantu bigamo, Dinka, Nuer, Bali n’izindi.

Taliki 9, Nzeri, 2011 nibwo iki gihugu cyabonye ubwigenge kiba igihugu kikiri gito mu by’ubuyobozi kugeza ubu mu byemewe n’Umuryango w’Abibumbye.

Ubwo bwigenge bwabonetse nyuma y’intambara yamaze igihe kirekire Abirabura bo muri Sudani barwana n’Abarabu ngo bigenge.

Icyakora nyuma yo kwigenga, abaturage ba Sudani y’Epfo ntibahise babona amahoro kuko intambara hagati y’abashyigikiye Salva Kirr  n’abari bashyigikiye Riek Machar wari Visi Perezida we mu mwaka wa 2013 bahise basakirana intambara iba irarose.

Iyo ntambara yamaze imyaka irindwi( 2013-2020).

Imishyikirano itandukanye yarabaye iza kuvamo amasezerano y’amahoro hagati y’impande zarwanaga.

Imibare yo mu mwaka wa 2024 ivuga ko iki gihugu gituwe n’abantu 12,703,714 batuye ku buso bwa 644,329 km2

 Nicyo gihugu cya  mbere gikennye ku isi kuko umuturage wacyo ku mwaka yinjiza $ 326 ni hafi Frw 400,000.

Nubwo abayituye bakennye gutyo, Sudani y’Epfo ni igihugu gifite umutungo kamere mwinshi cyane.

Ibikomoka kuri petelori biri muri  Sudani y’Epfo bikubye inshuro enye ibiri mu butaka bw’umuturanyi wo mu Majyaruguru, Sudan.

Ni igihugu cya gatatu kibifite ku bwinshi mu bihugu biri munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Ni nyuma ya Nigeria na Angola.

Ubushinwa nicyo gihugu cyashyiye menshi mu gucukura ibikomoka kuri Petelori biri mu butaka bwa Sudani y’Epfo.

Ibice bya Sudani y’Epfo bigaragaramo ibikomoka kuri petelori byinshi

Ibikomoka kuri Petelori bigize 90% by’ubukungu bwose Sudani y’Epfo ishingiyeho.

TAGGED:AmatorafeaturedMacharPerezidaPolisiSudaniUmutungo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibikubiye Mu Masezerano Hagati Y’u Rwanda Na Eswatini
Next Article Buravani Umuhanzi Wari Inyamamare Amaze Imyaka Ibiri Atabarutse
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Ibanga Kepler Yakoresheje Ngo Ihagarare Neza Muri Basket Y’Abagore

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Kwitabira Gufata Irangamimerere Byitabirwe Na Buri Wese- MINALOC 

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?