Sudani Y’Epfo Yashinze Banki Nkuru Y’igihugu

Perezida wa Sudani Y’Epfo Salva Kirr yarashye Banki nkuru ya Sudani Y’Epfo, ikaba ari inyubako igeretse amazu 12.

Kuva Sudani Y’Epfo ibonye ubwigenge mu mwaka wa 2011, ubu nibwo akibona Banki nkuru.

Inyubako iyo nyubako yubatswemo iri ahitwa Jebel hafi aho mu Murwa mukuru, Juba.

Sudani Y’Epfo iri kwizihiza imyaka 13 imaze yigenga nyuma y’Intambara yamaze imyaka irenga 25 ishaka kwiyomora kuri Sudani yahoze iyoborwa na Omar Bashir.

Kirr

Iriya nyubako ya Banki nkuru ya Sudani Y’Epfo yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2022.

Ni inyubako izagirira akamaro igihugu kuko izaba ahantu heza ho gucungira ubusugire bw’ifaranga ry’iki gihugu giherutse kwakirwa mu Muryango w’Afurika y’Uburasirazuba, EAC.

Perezida Kirr yatangaje ko iriya nyubako iri mu bintu by’ingenzi igihugu cye kigezeho kuva cyatangira kwigenga.

Avuga ko iriya Banki izaba yigenga mu mikorere bityo ikazagirira igihugu akamaro mu rwego rwo kuzamura ubukungu.

Salva Kirr yasabye abakozi b’iriya Banki kuzakomeza gukorana na Guverinoma kugira ngo Politiki zayo zigerweho.

Sudani Y’Epfo ni igihugu gifite umutungo kamere mwinshi wiganjemo ibikomoka kuri petelori n’ibindi.

Icyakora ni igihugu cyahuye n’ibibazo by’umutekano muke ushingiye ku bibazo bya Politiki birimo ibyo atumvikanyeho n’uwahoze ari Visi Perezida witwa Riek Machar.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version