Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 November 2025 7:25 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Perezida Samia Suluhu Hassan
SHARE

Komisiyo y’amatora muri Tanzania yatangaje ko ibarura ry’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’igihugu n’ay’Abadepite riherutse kuba ryerekana ko Samia Suluhu Hassan ari we kugeza ubu watsinze ayo matora ku ijanisha rya 97.66%.

Intsinzi ye yasaga n’iyigaragaza kuko nta muntu mu bakomeye muri Politiki ya Tanzania bari bahanganye.

Amajwi angana na miliyoni 31,9 niyo kugeza kuri uyu wa Gatandatu tariki 01, Ugushyingo, 2025 yari amaze kubarurwa ndetse ngo ubwitabire bwageze kuri 87%.

Abantu miliyoni 37,6 nibo bayandikishije kuri lisiti y’itora kandi Suluhu nayatsinda nk’uko bigaragara kugeza ubu azaba agiye kuyobora manda y’imyaka itanu ikurikira iyo arangije ariko atatangiye kuko yasizwe na Magufuli wapfuye amaze amezi ane gusa ayitangiye.

Kumenya mu buryo bworoshye ibiri kubera muri Tanzania biragoye kuko interineti imaze iminsi yarakuweho.

Icyakora ibinyamakuru mpuzamahanga nka Al Jazeera ya Qatar biri mu bya mbere byemeje ko Samia Suluhu Hassan ari we wayatsinze.

Ubwo amatora yabaga, abaturage bashyigikiye amashyaka atavuga rumwe na Leta barigaragambije, bavuga ko ataboneye kuko hari abayahejwemo kandi barengana.

Ukomeye muri bo ni Tindu Lissu uyobora CHADEMA ishyaka rimaze igihe kinini rihangana na CCM iri ku butegetsi mu myaka irenga 60.

Samia w’imyaka 65 agiye kongera kuyobora mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.

TAGGED:AbaturageAmatorafeaturedImyigaragambyoPerezidaSamiaSuluhu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyamakuru Bashyiriweho Aho Batemerewe Mu Biro Bya Trump
Next Article Hari Abayobozi Muri Guverinoma Bagiye Gusuzumisha Imyotsi Yo Mu Modoka Zabo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abanya Eritrea Baba Muri Amerika Baje Gushora Mu Mikino Mu Rwanda

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

DRC: Bashyinguye Bundi Bushya Nyuma Y’Uko Imyuzure Ishenye Irimbi

Imbuto N’Imboga Biri Mu Bikomeje Kwinjiriza u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

RDB Yakoresheje Imibare Inyomoza Abanditse Ko Abanyamerika Bashora Mu Rwanda Bagabanutse

Abo YouTube Ihemba Bize Uko Ubwenge Buhangano Bwarushaho Kubungura

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Abanyarwanda Icyo Bakwiyemeza Nticyabananira- Maj Gen (Rtd) Jack Nziza

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye Na Touadéra Uko RDF Yakomeza Imikoranire N’Ingabo Ze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Perezida Wa Centrafrique Ari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu mahanga

Vietnam: Imyuzure Yishe Abantu 90 Abandi 12 Baburirwa Irengero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Umuyobozi Wa Imbuto Foundation Hari Icyo Asaba Abato

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?