Komisiyo y’amatora muri Tanzania yatangaje ko ibarura ry’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’igihugu n’ay’Abadepite riherutse kuba ryerekana ko Samia Suluhu Hassan ari we kugeza ubu watsinze ayo matora ku ijanisha rya 97.66%.
Intsinzi ye yasaga n’iyigaragaza kuko nta muntu mu bakomeye muri Politiki ya Tanzania bari bahanganye.
Amajwi angana na miliyoni 31,9 niyo kugeza kuri uyu wa Gatandatu tariki 01, Ugushyingo, 2025 yari amaze kubarurwa ndetse ngo ubwitabire bwageze kuri 87%.
Abantu miliyoni 37,6 nibo bayandikishije kuri lisiti y’itora kandi Suluhu nayatsinda nk’uko bigaragara kugeza ubu azaba agiye kuyobora manda y’imyaka itanu ikurikira iyo arangije ariko atatangiye kuko yasizwe na Magufuli wapfuye amaze amezi ane gusa ayitangiye.
Kumenya mu buryo bworoshye ibiri kubera muri Tanzania biragoye kuko interineti imaze iminsi yarakuweho.
Icyakora ibinyamakuru mpuzamahanga nka Al Jazeera ya Qatar biri mu bya mbere byemeje ko Samia Suluhu Hassan ari we wayatsinze.
Ubwo amatora yabaga, abaturage bashyigikiye amashyaka atavuga rumwe na Leta barigaragambije, bavuga ko ataboneye kuko hari abayahejwemo kandi barengana.
Ukomeye muri bo ni Tindu Lissu uyobora CHADEMA ishyaka rimaze igihe kinini rihangana na CCM iri ku butegetsi mu myaka irenga 60.
Samia w’imyaka 65 agiye kongera kuyobora mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.


