Umuyobozi mushya wa Syria Ahmed al-Sharaa yavuze ko agiye gukurikirana abantu bose bagize uruhare mu bwicanyi bwatumye hapfa abantu 830.
Mu minsi ishize hari ubwicanyi bwabaye hagati y’ingabo z’iki gihugu n’abaturage bavugaga ko batemeranywa n’uburyo kiyobowe.
Abaturage bivugwa ko bakorewe ubwo bwicanyi ni aba Alawites biganje mu Burengerazuba wa Syria.
Iby’umubare w’uko abishwe ari 830 byatangajwe n’ikigo cyo mu Bwongereza gikurikirana iby’uburenganzira bwa muntu, gusa BBC dukesha iyi nkuru ntirashobora kugenzura impamo y’iyo mibare.
Umuyobozi wa Syria muri iki gihe avuga ko ikibazo gihari ari uko hari abantu bagitsimbaraye kubya kera, byo ku ngoma ya Bashar al-Assad wavanywe ku butegetsi mu Ukuboza, 2024 agahungira mu Burusiya.
Ku ruhande rumwe yemeza ko ubwicanyi nka buriya budakwiye, ku rundi akemeza ko bidakwiye ko hakiri abantu batwimbaraye ku mahame ya Assad, akavuga ko ari bo bateza rwaserera mu gihugu.
Imibare itangwa na BBC ivuga ko ingabo zishyigikiye ubuyobozi bushya zapfushije abantu 231 naho abatsimbaraye ku bya Assad bakaba barapfushije abantu 250.
Imibare yatangajwe n’Ikigo gikorera mu Bwongereza kitwa Syrian Observatory for Human Rights (SOHR) yo ivuga ko abapfuye ari 1,311.
Perezida w’inzibacyuho wa Syria ati: “ Uyu munsi turi mu bihe bidasanzwe; ibihe abantu bahoze bashyigikiye ubutegetsi butakiriho kandi bashyigikiwe n’abanyamahanga bakomeje guteza agahinda mu baturage bacu. Barashaka ko igihugu kijya mu icuraburindi, kigacikamo ibice”.
Yatangaje ko ibyo abo bantu bifuza bitazagerwaho kandi ko abantu bose bagize uruhare mu rupfu rw’abaturage b’inzirakarengane bazabibazwa.
Ibiro Ntaramakuru bya Syria bitwa Sana bivuga ko ibyo uriya muyobozi yavuze ari imvugo ikomeye kandi izakurikirwa n’ibikorwa.
Uwo muyobozi avuga ko nta muntu muri Syria uri hejuru y’amategeko, ko uwo ari we wese wagize uruhare muri buriya bwicanyi azabibazwa byanze bikunze.
Mu masaha ya kare kuri iki Cyumweru, yatangarije kuri Telegram ko hari Komite yigenga yashyizweho ngo icukumbure uruhare rw’uwo ari we wese muri buriya bwicanyi.

Yasabye abaturage ba Syria kwibuka ko ubumwe ari bwo shingiro ry’amajyambere basangiye.
Ubwicanyi buvugwa aho ni ubwakorewe ahitwa Latakia naTartous.
Biravugwa nyuma y’uko mu minsi mike yatambutse hari ibico byatezwe ingabo za Syria byica benshi.
Umuvugizi w’ingabo z’iki gihugu yabwiye Ibiro Ntaramakuru Sana ko ibyo bitero byakorewe ingabo z’igihugu ari ikintu kibi cyane; cyo kwamaganwa na buri wese.
Imirwano yabaye mu mpera z’Icyumweru gishize yatumye benshi bava mu byabo, bakaba biganjemo abatuye Intara za Latakia na Tartous, ahantu higanje aba Alawite bahoze ari inkoramutima za Assad.
Abo ba Alawite ni Abayisilamu bo mu itsinda ry’aba Shia, bakaba basanzwe bagize 10% by’abatuye Syria, ikindi gice cy’abaturage kikaba kigizwe n’Abayisilamu b’Aba Sunni.
Nyuma yo kubona ko ubwicanyi bwageze ku rundi rwego, abaturage ba Alawite bahungiye mu kigo cya gisirikare cy’ingabo z’Uburusiya kiri ahitwa Hmeimim in Latakia, nk’uko Reuters yabyanditse.
Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa UN muri Syria yitwa Geir Pedersen yatangaje ko ihangayikishijwe n’ibiri kuhabera.
Yasabye impande zihanganye guhagarika imirwano, zikicarana zikareba uko zashyira igihugu ku murongo.
Ibi kandi bishobora kwaguka bikagera ku rwego mpuzamahanga kuko Iran( igihugu kiganjemo Abayisilamu b’aba Shia) ivuga ko buriya bwicanyi ari ikintu kibi ariko kiri gukorwa mu buryo buteguwe neza.
Amateka yerekana ko Iran yamaze igihe kirekire ikorana bya hafi n’ubutegetsi bwa Syria yategekwaga na Bashar al-Assad.
Uyu mugabo yatangiye kuyobora Syria mu mwaka wa 2000 akaba aherutse gukurwa k’ubutegetsi mu Ukuboza, 2025.