Kugeza ubu harabarurwa abantu 30 baguye mu mirwano yadutse mu Majyepfo ya Syria hagati y’aborozi b’Abasunni n’abarwanyi b’aborozi bo mu gace ka Druze karimo abafite imyumvire ya kidini bjganje ahitwa Sweida.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ko abantu 30 ari bo bamaze kugwa muri iyi mirwano ariko ikigo kita ku burenganzira bwa muntu kitwa Syrian Observatory for Human Rights cyo kivuga ko hapfuye abantu 37.
Ababirebera hafi bavuga ko Syria ishobora kuba isibaniro hagati y’abagitsimbaraye ku byo ku gihe cya Assad n’abashaka impinduka.
Ubu muri iki gihugu, hari Guverinoma nshya iri kugerageza gushyira ibintu mu buryo nyuma y’ihirikwa rya Bashar al-Assad.
Ubuyobora bwe n’umuryango we bwamaze imyaka 54 butegeka Syria.
Abayobozi ba Politiki n’abo mu rwego rw’imyemerere basabye abaturage kwifata, bakareka gukomeza kwicana no kubana mu makimbirane.
Abaturage bafite imyizerere yitwa Druze haboneka muri Lebanon, Jordan no muri Israel.
Aho Guverinoma nshya ya Syria igiriyeho, abo baturage bavuga ko batarindiwe umutekano bityo bakavuga ko bakwiye kwirwanaho.
Abayobozi bo hirya no hino ku isi bifuza ko babana neza na Syria yo muri iki gihe, abo bakaba barimo Amerika n’Ubwongereza.