Tanzania: Ambasade Y’Amerika Yahagaritse Gukora Kubera Murandasi Nke

Ibiro bya Ambasade y’Amerika muri Tanzania yatangaje ko ibaye ihagaritse imirimo kuko murandasi ari nke cyane.

Tanzania niyo yahuye n’imbogamizi zikomeye zatewe n’uko imigozi yagaburiraga murandasi ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba yagiriye ikibazo mu nyanja mu gice cy’Amajyepfo y’Afurika.

Ubwo butumwa buragira buti: ” Kubera murandasi igenda nabi, Ambasade igiye kuba ifunze”.

Gahunda zari ziteganyijwe muri iyi Ambasade kuwa Kabiri no kuri uyu wa Gatatu zarimuwe.

Icyakora Ambasade ivuga ko izakomeza kwakira ibibazo by’abayigana byihutirwa bureba Abanyamerika n’abandi bashaka Vizas byihutirwa.

Kugenda gahoro kwa murandasi kwagize ingaruka ku mikorere mu bihugu bitandukanye by’aka Karere birimo Tanzania, Kenya, Uganda, Rwanda n’Uburundi.

Intsinga zatumye murandasi igenda gahoro yagiriyw ikibazo ahitwa Mtunzini.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version