U Rwanda Rugiye Kubaka Kaminuza Ikomeye Yigisha Ba Jenerali

Mu mushinga waraye ugejejwe kuri Sena y’u Rwanda ikawemeza, harimo ko mu gihe gito mu Rwanda hazubakwa Kaminuza ikomeye yigisha amasomo ya gisirikare yagenewe abafite ipeti rya Colonel na ba General.

Bikubiye mu mushinga wagejejwe ku Mutwe wa Sena mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda usobanuwe na Minisitiri w’ingabo Juvenal Marizamunda.

Marizamunda avuga ko mu Rwanda hasanzwe amashuri yigisha ba Ofisiye bafite amapeti mato nka Gako itoza aba Sous Lieutenant na Nyakinama itoza ba Major na Lieutenant Col na Colonel rimwe na rimwe.

Yagize ati: ” Ubu turi hafi gushyiraho ikindi kiciro kitwa National Defense University noneho izajya ihugura abasirikare bakuru guhera kuri Colonel kuzamura”.

- Advertisement -

Minisitiri w’ingabo avuga ko undi mwihariko ari uko integanyanyigisho y’iyo Kaminuza izaba yihariye, itandukanye n’iya Kaminuza y’u Rwanda yari isanzwe ikurikizwa mu mashuri makuru ya gisirikare mu Rwanda.

Iyo Kaminuza kandi izakorerwamo n’Ikigo gishinzwe ubushakashatsi mu bya gisirikare ndetse na Rwanda Peace Academy.

Minisitiri w’ingabo avuga ko mu minsi iri imbere hazagurwa n’ibitaro bya gisirikare kandi hubakwe andi mavuriro ya gisirikare azegerezwa abaturage.

Mu gutanga ibitekerezo, Abasenateri bashimiye ubwitange bw’ingabo z’u Rwanda harimo no kuvura abaturage babasanze aho batuye.

Hari n’Umusenateri wasabye Minisitiri w’ingabo Juvenal Marizamunda kuzabwira abandi ba Minisitiri bakimakaza Ikinyarwanda mu mikorere ya Minisiteri zabo kuko Ikinyarwanda aricyo kiranga Abanyarwanda aho bava bakagera.

Abasenateri bashimiye ubwitange bw’ingabo z’u Rwanda

Yabishingiraga ku karasisi ingabo z’u Rwanda ziherutse gukorera i Gako ubwo zakiraga bagenzi bazo bari barangije amasomo, kakaba karakozwe mu Kinyarwanda.

Perezida Kagame niwe wari waje kuyobora uwo muhango.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version