Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Tanzania Hagiye Kuba Irushamwa Mpuzamahanga Rya Golf Rizitabirwa N’Abanyarwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Tanzania Hagiye Kuba Irushamwa Mpuzamahanga Rya Golf Rizitabirwa N’Abanyarwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 March 2022 4:56 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu ntangiriro za Mata, 2022 ni ukuvuga guhera taliki 04, kugeza taliki 10, muri Tanzania  hazabera irushanwa ry’umukino wa Golf wateguwe n’Ikigo International Sports Management ndetse n’Ihuriro ry’abakinnyi ba Golf muri Tanzania.

Intego ni ukurushaho gukundisha abantu uyu mukino ndetse no kuzamura urwego rw’ubukerarugendo muri Tanzania.

Tanzania ni kimwe mu bihugu bifite ubukerarugendo buteye imbere.

Ifite zimwe muri pariki nini kurusha izindi muri Afurika y’i Burasirazuba.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ririya rushanwa ryiswe  European Challenge Tour, rizabera ahitwa The Kilimanjaro Golf & Wildlife Estate.

Ni ubwa mbere rizaba ribaye.

Uretse kuzamura ubukerarugendo,  rizafasha n’abaturage ba Tanzania gukunda umukino wa Golf.

Tanzania ni igihugu gituwe n’abaturage miliyoni 62.

Muri kiriya gihugu haba ibibuga bitatu bya Golf, buri kimwe kikagira utwobo 18, mu gihe mu Rwanda hari ibibuga bibiri.

- Advertisement -

Kimwe cyubatswe i Nyarutarama, ikindi kitwa Falcon Golf and Country Club kiri ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi mu Karere ka Rwamagana.

Abanyarwanda bakina Golf basaba Leta y’u Rwanda kubafasha kubona ibindi bibuga bya Golf  kubera ko umukino wa Golf ari umwe mu bikurura ba mukerarugendo, binjiza mu kigega cya Leta.

Basaba ubuyobozi bwa RDB kuzakorana n’Umuryango mpuzamahanga w’abakina Golf witwa International Association of Golf Tour Operators kugira ngo biriya bibuga byubakwe.

Basaba RDB kubaka biriya bibuga kuko ari ikigo gisanzwe gifite mu nshingano zabo guteza imbere ibikorwa bifite aho bihuriye n’iterambere ry’igihugu.

Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Golf muri Tanzania ( Tanzania Golf Union) witwa Chris Martin ashima ko Leta ya Tanzania yagize uruhare mu itegurwa rya ririya rushanwa binyuze mu mikoranire myiza na Minisiteri ishinzwe umutungo kamere no guteza imbere ubukerarugendo.

Chris Martin ati: “ Twishimiye gukorana na Leta ya Tanzania muri iki gikorwa kandi twizeye ko kizagera ku ntego yacyo harimo guteza imbere ubukerarugendo mu gihugu cyacu no kurushaho gukundisha abantu umukino wa Golf.”

Undi munya Tanzania umaze igihe mu mukino wa Golf witwa Enock Magire avuga ko guteza imbere ubukerarugendo bwa Tanzania ari ngombwa kubera ko buri mu nkingi zikomeye ubukungu bwayo bwubakiyeho.

Ati: “ Twizeye ko umukino wa Golf uzarushaho guhuza abantu bakaganira bakabwirana ibyiza nyaburanga bya Tanzania bityo ukagira uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo muri iki gihugu.”

Umuyobozi ku rwego rw’Afurika  w’Ikigo cyateguye iri rushanwa cyitwa International Sports Management Umunyarwanda Innocent Rutamu avuga kuba Tanzania ari kimwe mu bihugu bya mbere ku isi bifite ubukerarugendo buteye imbere kandi bukinjiriza.

Ku rundi ruhande, avuga ko umukino wa Golf uzongera urwego ubukerarugendo bwa Tanzania buri ho.

Hari ikinyamakuru kitwa Statista.com cyanditse ko mu mwaka wa 2021, abantu 92,000 basuye Tanzania mu rwego rw’ubucyerarugendo.

Abashaka kuzakurikirana iriya mikino bazayirebera kuri DSTV,  Sky Sports no ku rubuga rwa www.Kilimanjaroklassic.co.tz

Ni ikibuga kinini kandi kibereye gukinirwaho umukino mpuzamahanga
Ni irushanwa mpuzamahanga
Uba witegeye umusozi wa Kilimanjaro. Ni umusozi uri mu biranga ubwiza nyaburanga bwa Tanzania
Ifito yafashwe na drone yerekana ahazabera iriya mikino

 

TAGGED:featuredGolfRutamuTanzaniaUmukino
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ikigo Cy’Imari N’Imigabane Cy’u Rwanda Cyatangiye Ubufatanye N’icya Luxembourg
Next Article U Rwanda Igihugu Cya Kabiri Muri Afurika Giha Abagore Umutuzo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?