Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Samia Suluhu Hassan ryitwa CHADEMA ryeruye rivuga ko ibyavuye mu matora y’Umukuru w’igihugu uyu muyobozi aherutse gutsinda, ari ikinamico.
Itangazo y’iri shyaka nk’uko rigaragara kuri X/Twitter hari aho rigira riti: “ CHADEMA iramagana mu buryo bweruye kandi bwakumvwa na buri wese ibyavuye mu matora yateguwe na Komisiyo y’igihugu y’Amatora. Ibyayavuyemo nta shingiro bifite uko mu by’ukuri nta matora aciye mu mucyo yigeze aba.”

The Nation yanditse ko ntacyo ubutegetsi bwa Samia Suluhu Hassan bwigeze busubiza ku byo CHADEMA( Chama Cha Demukrasiya na Maendeleo) yavuze, icyakora iki kinyamakuru kibutsa ko umuyobozi wayo Tundu Lissu muri iki gihe afunzwe azira kugambanira igihugu.
Muri Mata, 2025 nibwo Tundu yahamijwe ibyo byaha arafungwa.
Kuwa Gatanu tariki 31, Ukwakira, 2025 iri shyaka ryari yatangaje ko abayoboke baryo bagera ku gihumbi bishwe barasiwe mu myigaragambyo bitabiriye bamagana ibyavuye muri ariya matora.
Ku rundi ruhande, imibare y’abaguye muri ziriya mvururu ntivugwaho rumwe kuko Leta n’Ibiro by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, ishami rya Tanzania bavuga ko abahaguye batagera ku bantu 20.
Perezida [watowe] Samia Suluhu Hassan ubwo yakiraga inyandiko ibyemeza ayihawe na Komisiyo y’amatora yasabye abigaragambya kubireka, ahubwo bagakora ibyerekana ko ‘bakunda igihugu.’
Ubwo ibintu byafataga indi ntera, Leta yihise ishyiraho ibihe by’umukwabo kandi ikuraho murandasi mu rwego rwo gukumira ko abantu bakomeza kumenya ibibera hirya no hino no gushishikarizanya kwitabira iyo myigaragambyo cyangwa gukora ibindi Leta idashaka.


