Tanzania: Uruganda Rukora Isukari Rwahiye

Uruganda rukorera ahitwa Mtibwa muri Tanzania rwaraye ruhiye, inkongi ihitana abantu 11 barimo n’Umunyakenya umwe.

Mtibwa ni mu Burasirazuba bw’Intara ya Morogoro, imwe mu Ntara za Tanzania.

Amakuru atangazwa na Polisi avuga ko intandaro y’iyi nkongi ari amashanyarazi atabashije gukorana neza n’ibyuma bisanzwe biyakoresha bituma habaho iturika.

Abandi banyamahanga baguye muri iyi mpanuka ni umunya Brazil n’Umuhinde.

- Advertisement -

Imirambo ya ba nyakwigendera yajyanywe mu bitaro kandi abapfuye bose bari abakozi mu by’amashanyarazi bari bari mu cyumba kirimo ibyuma bicungira hafi imikorere y’ibindi byuma mu ruganda, aho bita control room.

Abantu babiri bakomeretse bikomeye boherejwe kuvurirwa mu bitaro bya Bwagala Mission Hospital.

Polisi ivuga ko iperereza ryatangiye ngo hamenyekane izindi mpamvu zirenze izivugwa zaba zateye ririya turika rya rumwe mu nganda zikora isukari zikomeye muri Tanzania.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version