Bunyoni Agiye Kugaruka Mu Rukiko

Perezida w’Urukiko rw’ikirenga mu Burundi Emmanuel Gateretse avuga ko ku wa mbere taliki 27, Gicurasi, 2024, Alain Guillaume Bunyoni azagarurwa mu rukiko kuburana  ku bujurire yatanze ku gihano cya burundi yakatiwe mu mwaka ushize.

Aregwa ibyaha birimo gushaka guhindura ubutegetsi bwashyizweho hakurikijwe itegeko nshinga, gushaka kwica Umukuru w’igihugu,  kubahuka ubuyobozi bwashyizweho n’amategeko, guhunganya ubukungu bw’igihugu, gutunga intwaro mu buryo budakurikije amategeko no kwigwizaho umutungo mu buryo butemewe.

Abo bareganwa ni Désiré Uwamahoro, Côme Niyonsabana  Samuel Destino Bapfumukeko, nabo bakazaba bari mu rukiko kuri uyu wa Mbere.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru rivuga kuri iyi ngingo, handitswemo ko impaka mu rukiko nizirara zitarangiye, bizaba ngombwa ko zikomeza mu minsi izakurikiraho.

- Advertisement -

Bunyoni azaburanishirizwa mu rugereko rwa kabiri rw’Urukiko rw’ikirenga rw’Uburundi.

Hagati aho, twabibutsa ko taliki 08, Ukuboza, 2023, Urukiko rw’ikirenga rwakatiye Bunyoni gufungwa burundu kandi ibyo atunze mu buryo butemewe n’amategeko bigafatirwa.

Igihano yakatiwe yarakijuririye, ndetse n’abo bareganwa bityo urubanza kuri ubu bujurire rukazaba kuri uyu wa Mbere taliki 27, Gicurasi, 2024.

Aho Bunyoni yaburaniraga hose habaga hari umutekano ukomeye kuko ari umuntu wategetse inzego zikomeye z’igihugu kuko yabaye Umuyobozi mukuru wa Polisi ndetse na Minisitiri w’Intebe w’Uburundi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version