Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Tanzania Yirukanye Uwari Uyihagarariye Muri UN
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Tanzania Yirukanye Uwari Uyihagarariye Muri UN

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 January 2023 9:37 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida  Samia Suluhu Hassan yirukanye Ambasaderi w’igihugu cye mu Muryango w’Abibumbye witwa Prof Kennedy Gastorn kubera ruswa akekwaho.

Abakurikiranira hafi ibibera muri Tanzania bavuga ko ibyo Suluhu ari gukora muri iki gihe bigamije kurandura ruswa iri gufata indi ntera mu bayobozi.

Ariko hari abandi bavuga ko Perezida Suluhu ari gukora biriya mu rwego rwo kwigizayo abantu bashobora kuzamubangamira mu matora ateganyijwe mu mwaka wa 2025.

Nyuma yo kwirukana Prof Gastorn mu nshingano, yahise amusimbuza uwitwa Hussein Katanga.

Prof Kennedy Gastorn

Ibi kandi byahise bishyirwa mu bikorwa bigitangazwa nk’uko itangazo ryo mu Biro by’Umukuru wa Tanzania ribivuga.

Ryashyizweho umukono na Madamu  Zuhura Yunus wahoze ari umunyamakuru wa BBC, ubu akaba akuriye ibiro by’Umuvugizi wa Perezida wa Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania.

Zuhura Yunus

Ubwo yageraga ku butegetsi mu mwaka wa 2021, Perezida wa Tanzania  Samia Suluhu Hassan yavuze ko  hari bamwe bavugaga ko atazashobora gutegeka Tanzania kuko ari umugore.

Ariko ngo yaberetse koabishoboye kandi ko ibyo akora ari urugero rw’uko n’abagore bayobora bakabishobora.

Yabwiye BBC ati: “ Bamwe bashidikanya ku bushobozi bw’abagore, bagakeka ko tutayobora ngo tube ba Perezida beza. Ndi umwe mu babavuguruza.”

Iyo urebye usanga ari we Mukuru w’Igihugu w’umugore muri Afurika kuko uwa Ethiopia we ari uw’icyubahiro kuko akazi kenshi gakorwa na Minisitiri w’Intebe nk’uko Itegeko nshinga ry’aho ribivuga.

Samia Suluhu Hassan avuga ko bamwe mu bo bakorana batiyumvishaga ko azashobora akazi k’Umukuru w’igihugu.

Ati: “ Nyuma baje gutuza ubu ni abakozi beza dukorana mu kazi kanjye ka buri munsi.”

Samia Suluhu w’imyaka 61 y’amavuko yashyizweho kugira ngo ayobore Tanzania nyuma y’uko uwayiyoboraga John Pombe Joseph Magufuli yitabye Imana.

Bivugwa ko yazize indwara y’umutima.

TAGGED:featuredPerezidaSuluhuTanzaniaUN
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Igikomangoma Cy’u Bwongereza Harry Arashinja Mukuru We Kumukubita
Next Article Rwanda Revenue Irasaba Abanywa Inzoga Kujya Baka EBM
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Gaza: Ingabo Za Israel Zishe Abanyamakuru

Bafatanywe lbilo 30 By’urumogi Babitwaye Kuri Moto

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?