Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Tayla, Umuhanzi Wamamaye Vuba Kurusha Abandi Ku Rwego Rw’Isi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IbyamamareImyidagaduro

Tayla, Umuhanzi Wamamaye Vuba Kurusha Abandi Ku Rwego Rw’Isi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 November 2024 12:01 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Tayla
SHARE

Umunyafurika y’Epfo[kazi] wamamaye ku izina rya Tayla yahembwe ibihembo bitatu byateguwe n’ikigo cy’Abanyamerika gihemba abahanzi b’indashyikirwa ku rwego rw’isi, kimuha ibihembo bitatu bya MTV Awards bitangwa n’Ikigo MTV Entertainment Group.

Tyla Laura Seethal yaherewe ibyo bihembo mu Mujyi wa Manchester, umuhango wo kubitanga ukaba wari uyobowe na Rita Ora Umwongerezakazi nawe wamamaye mu kuririmba.

Ibihembo bwahawe bariya bahanzi bwagenwe mu rwego rwo kubashimira ko bakoze neza kurusha abandi.

Tyla yegukanyemo bitatu bituma aba umuhanzi ukomoka muri Afurika witwaye neza kurusha benshi  mu bamaze igihe kinini mu muziki kuri uyu mugabane.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Mu cyiciro cya ‘Best Afrobeats’ yari ahatanyemo yahize Ayra Starr, Tems, Asake, Burna Boy na Rema.

Yegukanye kandi igihembo cya ‘Best African Act’ ahiga Diamond Platnumz wo muri Tanzania, Asake na Ayra Starr bo muri Nigeria, DBN Gogo na TitoM & Yuppe bo muri Afurika y’Epfo.

Tayla yatwaye kandi igihembo mu cyiciro cya ‘Best R&B’ atsinda abahanzi bo muri Amerika barimo Kehlani, SZA, Tinashe, Usher ndetse na Victoria Monét.

Umunyamerikakazi Taylor Swift niwe wabaye indashyikirwa kurusha abandi bose kuko mu byiciro birindwi yari ahatanyemo yatwaye ibihembo bine ari byo  icya ‘Best Artist’, ‘Best Video’, ‘Best Live’ na ‘Best US Act’.

Tayla yamamaye  byihuse cyane

- Advertisement -

Tayla akora umuziki uvanze ubwoko bwa Pop na Amapiano kandi abikora neza ku buryo itangazamakuru ry’iwabo ryamwise Umwamikazi wa Popiano( Pop+Amapiano).

Yakuriye mu Mujyi wa Johannesburg, mu mwaka wa 2021 asinya amasezerano yo gukorana n’ikigo gitunganya umuziki kitwa Epic Records ariko atangira kumvikana kuri za radio mu mwaka wa 2019.

Indirimbo yamuzamuye ni iyo yise Getting Late.

Tyla Laura Seethal  yavutse taliki 30, Mutarama 2002, avukira ahitwa Edenvale mu Ntara ya Gauteng muri Afurika y’Epfo.

Ababyeyi bafite inkomoka ku Bahinde, Abazulu n’abanya Irland no mu birwa bya Maurice.

Ku rwego mpuzamahanga yamamaye mu mwaka wa 2023 mu ndirimbo yise Water.

Ni indirimbo yamamaye cyane haba iwabo, haba mu Bwongereza no muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Iyo ndirimbo yamaze igihe kirekire iri muza mbere icumi zicurangwa haba iwabo no mu bihugu tumaze kuvuga.

Indirimbo ye yabaye  iya mbere yo muri Afurika y’Epfo yaje mu ndirimbo 100 zari zikunzwe muri Amerika mu myaka 55 ishize.

Izo ndirimbo ziri mu kigize Billboard Hot 100.

Tyla niwe muhanzi wa mbere muri Afurika wahembwe Grammy Award.

Tyla avuga ko abahanzi bamuteye gukora umuziki we ari Michael Jackson, Aaliyah, Rihanna, Cassie, Ciara, Shakira, Freshlyground, Britney Spears Drake na Wizkid.

TAGGED:featuredIbihemboIndirimboKwamamaraTaylaUmuhanzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Ari Muri Azerbaijan Mu Nama Yiga Ku Bidukikije
Next Article DRC: Amajwi Yamagana Ihindurwa Ry’Itegeko Nshinga Ari Kwiyongera
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?