Umunyafurika y’Epfo[kazi] wamamaye ku izina rya Tayla yahembwe ibihembo bitatu byateguwe n’ikigo cy’Abanyamerika gihemba abahanzi b’indashyikirwa ku rwego rw’isi, kimuha ibihembo bitatu bya MTV Awards bitangwa n’Ikigo MTV Entertainment Group.
Tyla Laura Seethal yaherewe ibyo bihembo mu Mujyi wa Manchester, umuhango wo kubitanga ukaba wari uyobowe na Rita Ora Umwongerezakazi nawe wamamaye mu kuririmba.
Ibihembo bwahawe bariya bahanzi bwagenwe mu rwego rwo kubashimira ko bakoze neza kurusha abandi.
Tyla yegukanyemo bitatu bituma aba umuhanzi ukomoka muri Afurika witwaye neza kurusha benshi mu bamaze igihe kinini mu muziki kuri uyu mugabane.
Mu cyiciro cya ‘Best Afrobeats’ yari ahatanyemo yahize Ayra Starr, Tems, Asake, Burna Boy na Rema.
Yegukanye kandi igihembo cya ‘Best African Act’ ahiga Diamond Platnumz wo muri Tanzania, Asake na Ayra Starr bo muri Nigeria, DBN Gogo na TitoM & Yuppe bo muri Afurika y’Epfo.
Tayla yatwaye kandi igihembo mu cyiciro cya ‘Best R&B’ atsinda abahanzi bo muri Amerika barimo Kehlani, SZA, Tinashe, Usher ndetse na Victoria Monét.
Umunyamerikakazi Taylor Swift niwe wabaye indashyikirwa kurusha abandi bose kuko mu byiciro birindwi yari ahatanyemo yatwaye ibihembo bine ari byo icya ‘Best Artist’, ‘Best Video’, ‘Best Live’ na ‘Best US Act’.
Tayla yamamaye byihuse cyane
Tayla akora umuziki uvanze ubwoko bwa Pop na Amapiano kandi abikora neza ku buryo itangazamakuru ry’iwabo ryamwise Umwamikazi wa Popiano( Pop+Amapiano).
Yakuriye mu Mujyi wa Johannesburg, mu mwaka wa 2021 asinya amasezerano yo gukorana n’ikigo gitunganya umuziki kitwa Epic Records ariko atangira kumvikana kuri za radio mu mwaka wa 2019.
Indirimbo yamuzamuye ni iyo yise Getting Late.
Tyla Laura Seethal yavutse taliki 30, Mutarama 2002, avukira ahitwa Edenvale mu Ntara ya Gauteng muri Afurika y’Epfo.
Ababyeyi bafite inkomoka ku Bahinde, Abazulu n’abanya Irland no mu birwa bya Maurice.
Ku rwego mpuzamahanga yamamaye mu mwaka wa 2023 mu ndirimbo yise Water.
Ni indirimbo yamamaye cyane haba iwabo, haba mu Bwongereza no muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Iyo ndirimbo yamaze igihe kirekire iri muza mbere icumi zicurangwa haba iwabo no mu bihugu tumaze kuvuga.
Indirimbo ye yabaye iya mbere yo muri Afurika y’Epfo yaje mu ndirimbo 100 zari zikunzwe muri Amerika mu myaka 55 ishize.
Izo ndirimbo ziri mu kigize Billboard Hot 100.
Tyla niwe muhanzi wa mbere muri Afurika wahembwe Grammy Award.
Tyla avuga ko abahanzi bamuteye gukora umuziki we ari Michael Jackson, Aaliyah, Rihanna, Cassie, Ciara, Shakira, Freshlyground, Britney Spears Drake na Wizkid.