Ubuhinde Burashaka ‘Kwigira’, Burambiwe Amerika

Ubuhinde buvuga ko burambiwe kurambiriza ku bandi.

Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde Narendra Modi yatangaje ko aho ibintu bigeze, Ubuhinde bugomba kwishakamo ibisubizo mu bukungu bukareka guhora burambirije kuri Amerika cyangwa undi wese.

Modi yabivuze nyuma y’imisoro ubutegetsi bwa Donald Trump bwazamuye ku bicuruzwa biva mu Buhinde bijya muri Amerika, iyo misoro igera kuri 50% ivuye kuri 25% yari isanzweho.

Amerika yafatiye Ubuhinde biriya bihano kubera ko bumaze iminsi bucuruzanya n’Uburusiya ndetse ngo bugurayo indege n’ibikomoka kuri petelori.

Perezida Donald Trump iyo asinye biba birangiye

Ubuhinde busanzwe ari igihugu cya kane ku isi gifite ubukungu bunini kikaba icya mbere cyacuruzanyaga na Amerika mu bindi bituriye Inyanja y’Abahinde n’iya Pacifique.

IMF ivuga ko ibihugu bitatu bya mbere bifite ubukungu bukomeye ku isi ari Amerika, Ubushinwa n’Ubudage, hagakurikiraho Ubuhinde.

Mbere y’uko ibintu bigera aha, Amerika niyo yari isoko rinini ry’ibintu bikorerwa mu Buhinde bijya mu mahanga.

Ibyemezo bya Washington byatumye ubutegetsi bw’Ubuhinde bwicara bwongera gutekereza uko iki gihugu cyakwiyubakira ubukungu ntigihore kirambirije ku bandi.

Minisitiri w’Intebe Narendra Modi yavuze ko igihe kigeze ngo Abahinde bahuze ubwenge n’imbaraga, bakore bigire, bareke gutega amakiriro ku bandi.

Imibare ya Banki y’Isi n’iy’ikigega mpuzamahanga cy’imari ivuga ko Ubuhinde ari igihugu cya kabiri gikize muri Aziya nyuma y’Ubushinwa.

Intego ya Modi ni uko igihugu cye kigomba kwikorera ibintu byacyo abaturage bacyo bazakenera kandi bakaba ari bo baba aba mbere mu kubigura.

Aherutse kubwira abacuruzi bari baje kumva ijambo yavugiye mu muhango wo kwizihiza ubwigenge ko ku maduka yabo bakwiye kuhamanika icyapa kiriho inyandiko ‘Swadeshi’ mu Kinyarwanda bivuga ‘Ibyakorewe mu Buhinde; Made in India mu Cyongereza.

Ni uburyo ubutegetsi bwa New Delhi buvuga ko buzazamura imyumvire mu baturage yo kugura ibikorerwa iwabo aho gukururwa n’ibyo iyo mu mahanga.

Narendra Modi yabwiye abaturage be ati: “ Ku isi hari inkubiri yo kwikunda mu by’umutungo. Tugomba guharanira kwigira, ntitubikore kuko ari amaburakindi ahubwo bigakorwa kuko bidukwiye. Ntitugomba kwifata mapfubyi ngo twumve ko hari abazatugirira impuhwe”.

Ababirebera hafi bavuga ko Ubuhinde bushaka kwihimura kuri Amerika kubera iriya misoro ingana na 50%, nabwo bugahagarika ibyo bwoherezaga yo birimo imyenda, diyama n’ibindi.

Hagati aho, intambara y’amagambo imaze iminsi hagati y’ubutegetsi bwa Amerika n’ubw’Ubuhinde igeze ahashyushye.

Ubwo ibintu byari bimaze kugera ku rwego rukomeye, abadipolomate batangiye ibiganiro ngo barebe uko impande zakumvikana ku mikoranire irambye, gusa ntacyo byatanze ndetse ubu byarahagaze.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza bivuga ko nubwo Ubuhinde bwungukiye cyane mu guhahirana n’Uburusiya mu myaka mike ishize, kuba bwafatiwe ibihano na Amerika bizabuzahaza.

Ibyo bihano biratangira gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa Gatatu tariki 27, Kanama, 2025.

Yahoo Finance yanditse ko guhera mu ntangiriro z’umwaka wa 2022 Ubuhinde bwatangiye kucuruzanya na Moscow mu buryo bwatumye bwunguka Miliyari $17 zavuye mu kuzigama bitewe n’igiciro gihendutse cy’ibikomoka kuri petelori byavaga mu Burusiya.

Icyakora ababirebera hafi bavuga ko ibihano by’Amerika bizahombya Ubuhinde ku kigero cya 40% by’ibyo bwoherezaga hanze, ni ukuvuga angana na Miliyari $37.

Ibi bizatuma hari abantu benshi batakaza akazi mu gihugu cya mbere gituwe kurusha ibindi ku isi.

Mu mwaka wa 2024, Ubuhinde bwari butuwe n’abantu 1,450,935,791 bukagira umusaruro mbumbe wa Tiriyari ibihumbi 3.91 by’amadolari ya Amerika.

Umuhanga mu bukungu witwa Happymon Jacob ukora mu kigo gikora ubushakashatsi ku gihugu cy’Ubuhinde avuga ko muri iki gihe iki gihugu kiri mu mayira abiri, kuko kigomba guhitamo uwo gikorana nawe mu buryo burambye hagati ya Amerika n’Uburusiya.

Ubu ariko ngo nta mahitamo kiragira kuko kigikeneye Amerika ngo kiyigurisheho bityo kibone amadovize, nanone kigakenera Uburusiya ngo bugihe intwaro n’ibikomoka kuri petelori gikeneye mu kwirinda no mu gutuma ubukungu bukora.

Umubano w’Uburusiya n’Ubuhinde umaze igihe kuko watangiye mu mwaka wa 1991.

Mbere y’aho, Ubuhinde bwabanaga neza n’ibihugu byari bigize Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete muri rusange.

Aho izi Leta zisenyukiye, uwo mubano warakomeje ushingira kuri byinshi birimo imikoranire muri politiki, ubwirinzi bwa gisikare, ubufatanye mu by’ingufu zitanga amashanyarazi, gufatanya mu kurwanya iterabwoba no mu bushakashatsi mu by’isanzure.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version