Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Telefoni 520,000 Za Airtel Zimaze Guhabwa Abaturage
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Telefoni 520,000 Za Airtel Zimaze Guhabwa Abaturage

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 May 2024 10:02 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kazibwe Paulian ushinzwe imari muri Airtel Rwanda yatangaje ko kuva gahunda ya Connect Rwanda yatangira muri Kamena, 2023 ubu telefoni 520,000 zimaze guhabwa abaturage. Yabivugiye mu Karere ka Rusizi aharaye habereye itangwa ry’izindi telefoni kugira ngo Abanyarwanda batera kuri Miliyoni 1.2 bazabe bazifite bitarenze mu mpera za 2024.

Yagize ati: “ Kugeza ubu tumaze guha abaturage telefoni 520,000 kandi ubu twaje inaha muri Rusizi kugira ngo dukomeze iyi gahunda”.

Kazibwe Paulian

Abaturage bo muri Rusizi bishimiye ko iriya telefoni idahenze kandi ifite ikoranabuhanga bakeneye ngo bakomeze kumenya aho isi igeze.

Ni ikoranabuhanga ribafasha no mu kumenya gahunda za Leta, kwiyakira serivisi bakeneye ku rubuga rwa Irembo no kuba bageza ku bayobozi amakuru y’ibyo bifuza ko byakorwa ngo barusheho gutera imbere.

Golden Karema wari uhagarariye Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yashimye ko izi telefoni zifasha mu kongera umubare w’abakoresha ikoranabuhanga hirya no hino cyane cyane mu cyaro.

Golden Karema

Ubuyobozi bwa Airtel Rwanda busaba abaturage bifuza gutunga izi telefoni kugana ahari amaduka ya Airtel Rwanda bakazigura.

Imwe igura Frw 20,000 muri yo hakabamo na murandasi umuntu atangira yifashisha yazarangira akabona gutangira kwigurira iye.

Izi telefoni zikoresha murandasi y’igisekuru cya kane( 4G Network), bakaba barazise Airtel Imagine G4.

Mu mwaka wa 2023 ubwo iyi gahunda yatangirizwaga mu Karere ka Kayonza, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Ingabire Paula yasabye abaturage kuzazifata neza, bakazikoresha mu kumenya amakuru no kuyahererekanya ndetse no gusaba serivisi z’Irembo bitabasabye kuva aho batuye.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Ingabire Paula
TAGGED:AirtelIkoranabuhangaRusiziRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibigo Bikoresha Neza Ihame Ry’Uburinganire Byabihembewe
Next Article Kaminuza Y’u Rwanda Yabajijwe Iby’Inyubako Imaze Imyaka Umunani Ituzura
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?