Telefoni 520,000 Za Airtel Zimaze Guhabwa Abaturage

Kazibwe Paulian ushinzwe imari muri Airtel Rwanda yatangaje ko kuva gahunda ya Connect Rwanda yatangira muri Kamena, 2023 ubu telefoni 520,000 zimaze guhabwa abaturage. Yabivugiye mu Karere ka Rusizi aharaye habereye itangwa ry’izindi telefoni kugira ngo Abanyarwanda batera kuri Miliyoni 1.2 bazabe bazifite bitarenze mu mpera za 2024.

Yagize ati: “ Kugeza ubu tumaze guha abaturage telefoni 520,000 kandi ubu twaje inaha muri Rusizi kugira ngo dukomeze iyi gahunda”.

Kazibwe Paulian

Abaturage bo muri Rusizi bishimiye ko iriya telefoni idahenze kandi ifite ikoranabuhanga bakeneye ngo bakomeze kumenya aho isi igeze.

Ni ikoranabuhanga ribafasha no mu kumenya gahunda za Leta, kwiyakira serivisi bakeneye ku rubuga rwa Irembo no kuba bageza ku bayobozi amakuru y’ibyo bifuza ko byakorwa ngo barusheho gutera imbere.

- Kwmamaza -

Golden Karema wari uhagarariye Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yashimye ko izi telefoni zifasha mu kongera umubare w’abakoresha ikoranabuhanga hirya no hino cyane cyane mu cyaro.

Golden Karema

Ubuyobozi bwa Airtel Rwanda busaba abaturage bifuza gutunga izi telefoni kugana ahari amaduka ya Airtel Rwanda bakazigura.

Imwe igura Frw 20,000 muri yo hakabamo na murandasi umuntu atangira yifashisha yazarangira akabona gutangira kwigurira iye.

Izi telefoni zikoresha murandasi y’igisekuru cya kane( 4G Network), bakaba barazise Airtel Imagine G4.

Mu mwaka wa 2023 ubwo iyi gahunda yatangirizwaga mu Karere ka Kayonza, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Ingabire Paula yasabye abaturage kuzazifata neza, bakazikoresha mu kumenya amakuru no kuyahererekanya ndetse no gusaba serivisi z’Irembo bitabasabye kuva aho batuye.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Ingabire Paula
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version