Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Teta Sandra Uherutse Gupfobya Jenoside Yasabye Imbabazi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImyidagaduroMu Rwanda

Teta Sandra Uherutse Gupfobya Jenoside Yasabye Imbabazi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 April 2025 8:17 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyamideli akaba yarigeze no kuba igisonga cya Miss SFB Teta Sandra yasabye imbabazi kuba ubutumwa aherutse gucisha kuri Snapchat bwafashwe nk’ubupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Uyu mugore wa Weasel w’icyamamare Weasel cyo muri Uganda  hari aho yagize ati: “Turibuka umubare munini w’Abatutsi bishwe ariko n’Abahutu n’abandi batemeranyaga na Jenoside.”

Ku wa 07 Mata 2025 ku Munsi Mpuzamahanga Ngarukamwaka Isi yose yifatanya n’u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye abarenga miliyoni mu mezi atatu gusa nibwo Teta yanditse biriya.

Abantu benshi barimo n’abakora mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha babifashe nko gupfobya Jenoside ariko nawe aza gusanga yarengereye arigarura asaba imbabazi.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye Imvaho Nshya ko iyo  asesenguye ibyo Teta yashyize ku mbunga nkoranyambaga ze akareba ibyo amategeko ateganya ubona ko yarenze ku byo itegeko riteganya.

Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ni yo yibukwa na ho kongeraho ibindi ni ukunyuranya n’ingingo ya gatanu y’iryo tegeko navuze.”

Bucyeye  bw’aho Sandra Teta yaranditse ati: ““Ndasaba imbabazi ku butumwa bwabanje bujyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda. Nabukuye ku rubuga (website) runaka. Icyakora nifatanyije n’Abanyarwanda bose. Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ntizongere ukundi.”

Itegeko ryo mu mwaka wa  2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, rivuga ko guhakana Jenoside bishingiye ku kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside atari Jenoside; kugoreka ukuri kuri Jenoside agamije kuyobya rubanda, kwemeza ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri no kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside itateguwe.

Rikomeza rivuga ko gupfobya Jenoside bigizwe no kugabanya uburemere cyangwa ingaruka za Jenoside, koroshya uburyo Jenoside yakozwemo no kugaragaza imibare itari yo y’abazize Jenoside.

Uhamijwe icyaha cyo gupfobya Jenoside cyangwa kuyihakana kuri buri kimwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

Teta Sandra yabaye igisonga cya Nyampinga w’iyahoze ari SFB mu 2011, nyuma yerekeza mu Mujyi wa Kampala aho yateguraga ibitaramo bitandukanye mu tubari dukomeye.

Muri Mata 2023 ni bwo Teta Sandra yasubiye muri Uganda asanze Weasel bari bamaze igihe batabana kubera ibibazo byarimo kuba uyu mugabo yaramukubitaga bikomeye bituma yitahira mu Rwanda muri Kanama 2022.

TAGGED:GupfobyaImbabaziJenosideSandraTeta
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amerika Irashaka Imikoranire Ya Bugufi Mu Bucuruzi N’u Rwanda
Next Article Twemera Ko Abanyarwanda Bamaze Kwemera Kubana Neza- PM Ngirente
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abavandimwe Alicia Na Germaine Bakoze Indirimbo Bizeyeho Byinshi

Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

Nyagatare: Batashye Isoko Risakaye Bari Barifuje Igihe Kirekire

Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi Baruhumanyije

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukerarugendoUbukungu

Kinigi: Abaturiye Ahazagurirwa Pariki Bahawe Uburyo Bwo Kwihaza Mu Biribwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?