Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Koffi Ati: ‘ Ko Mushinja u Rwanda Kwiba 20% By’Umutungo Wacu, 80% Ijya He”
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Koffi Ati: ‘ Ko Mushinja u Rwanda Kwiba 20% By’Umutungo Wacu, 80% Ijya He”

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 January 2023 8:00 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuhanzi ukomeye kurusha abandi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Koffi Olomide yifatiye mu gahanga bagenzi be muri kiriya gihugu bahora bashinja u Rwanda kubiba imitungo.

Mu kiganiro yahaye umunyamakuru mu Ilingala yamubajije ati: “ Ese ko buri gihe abantu bavuga ngo u Rwanda ruradusahura, bibaye ari byo koko rukaba rwaradusahuye 20% by’umutungo wacu, indi 80% ijya hehe?
Yabwiye uwo baganiraga ko ikibabaje mu micungire y’igihugu cye, ari uko umuyobozi wese uhawe inshingano, atangira gukurura yishyira, aha benewabo, inkumi akunda n’abandi n’abandi bityo ya 80% igasaranganywa mu banyabubasha bategeka DRC.

Avuga ko ari ngombwa gutekereza neza, abantu bakamenya aho imitungo ya DRC irengera aho guhora bashakisha impamvu ku bandi.

N’ubwo adahakana mu buryo bweruye ko iriya mitungo ishobora kuba yibwa, ariko avuga ko abayobozi ba DRC ari bo babigiramo uruhare runini kurusha undi wese washyirwa mu majwi.

Ngo ajya yibaza imikorere y’Abaminisitiri ba DRC ikamushobera!

Koffi Olomide avuga ko yibaza ukuntu Minisitiri amara imyaka myinshi adatanga raporo, atageza ku baturage ibyo yarahiriye kuzuzuza, bikamuyobera!

Ababazwa n’uko iyo Minisitiri mushya ashyizweho, ahita atangira gushaka inkumi nziza zimugaragira, azajya yishimana nazo, agaha akazi barumuna cyangwa basanzire be n’abandi bantu yishakiye.

Abo ngo nibo bagabagabana imitungo ya DRC.

Uyu muhanzi mpuzamahanga asanga kimwe mu bibazo igihugu akomokamo gifite ari ukubura abayobozi bashoboye, bazi gucunga neza umutungo w’igihugu, kandi bagikunda by’ukuri.

Yanzura ko burya ‘umwanzi wa Congo ari Umukongomani’ mbere na mbere.

https://twitter.com/kagabojacques/status/1620171775345823746

TAGGED:AbakongomaniDRCKoffiOlomideRwandaUmuhanzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Burkina Faso: Abantu 28 Barimo Abasirikare N’Abasivili Bishwe
Next Article DRC Yirukanye Abasirikare B’u Rwanda Babaga Muri EAC Force
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuyobozi Wa Polisi Ashima Umusanzu W’Iya Eswatini 

Menya Uko u Rwanda Rwakiriye Amasezerano Yasinywe Hagati Ya Kinshasa Na AFC/M23

Ruhango: Arakekwaho Kwicisha Nyirakuru Inkoni

Kicukiro: Abagore Bigishijwe Ko Burya Amafaranga Abyara Andi

Trump Ati: “BBC Ngomba Kuyirega Byanze Bikunze”

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Guhangana N’Imihindagurikire Y’Ikirere Bizahenda u Rwanda

Nyamasheke: Abaturage Barasaba Kugabanyirizwa Tike Y’Ubwato Bubafasha Kujya Guhaha

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

You Might Also Like

Mu mahanga

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibidukikije

Meteo Rwanda Yatangaje Imvura Nyinshi Ugereranyije Nisanzwe Mu Ukuboza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Kitoko Bibarwa Agarutse Mu Rwanda Ari Intiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Nta Gihugu Cyakijijwe Naza NGOs-Perezida Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?