Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Teta Sandra Uherutse Gupfobya Jenoside Yasabye Imbabazi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImyidagaduroMu Rwanda

Teta Sandra Uherutse Gupfobya Jenoside Yasabye Imbabazi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 April 2025 8:17 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyamideli akaba yarigeze no kuba igisonga cya Miss SFB Teta Sandra yasabye imbabazi kuba ubutumwa aherutse gucisha kuri Snapchat bwafashwe nk’ubupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Uyu mugore wa Weasel w’icyamamare Weasel cyo muri Uganda  hari aho yagize ati: “Turibuka umubare munini w’Abatutsi bishwe ariko n’Abahutu n’abandi batemeranyaga na Jenoside.”

Ku wa 07 Mata 2025 ku Munsi Mpuzamahanga Ngarukamwaka Isi yose yifatanya n’u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye abarenga miliyoni mu mezi atatu gusa nibwo Teta yanditse biriya.

Abantu benshi barimo n’abakora mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha babifashe nko gupfobya Jenoside ariko nawe aza gusanga yarengereye arigarura asaba imbabazi.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye Imvaho Nshya ko iyo  asesenguye ibyo Teta yashyize ku mbunga nkoranyambaga ze akareba ibyo amategeko ateganya ubona ko yarenze ku byo itegeko riteganya.

Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ni yo yibukwa na ho kongeraho ibindi ni ukunyuranya n’ingingo ya gatanu y’iryo tegeko navuze.”

Bucyeye  bw’aho Sandra Teta yaranditse ati: ““Ndasaba imbabazi ku butumwa bwabanje bujyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda. Nabukuye ku rubuga (website) runaka. Icyakora nifatanyije n’Abanyarwanda bose. Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ntizongere ukundi.”

Itegeko ryo mu mwaka wa  2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, rivuga ko guhakana Jenoside bishingiye ku kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside atari Jenoside; kugoreka ukuri kuri Jenoside agamije kuyobya rubanda, kwemeza ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri no kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside itateguwe.

Rikomeza rivuga ko gupfobya Jenoside bigizwe no kugabanya uburemere cyangwa ingaruka za Jenoside, koroshya uburyo Jenoside yakozwemo no kugaragaza imibare itari yo y’abazize Jenoside.

Uhamijwe icyaha cyo gupfobya Jenoside cyangwa kuyihakana kuri buri kimwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

Teta Sandra yabaye igisonga cya Nyampinga w’iyahoze ari SFB mu 2011, nyuma yerekeza mu Mujyi wa Kampala aho yateguraga ibitaramo bitandukanye mu tubari dukomeye.

Muri Mata 2023 ni bwo Teta Sandra yasubiye muri Uganda asanze Weasel bari bamaze igihe batabana kubera ibibazo byarimo kuba uyu mugabo yaramukubitaga bikomeye bituma yitahira mu Rwanda muri Kanama 2022.

TAGGED:GupfobyaImbabaziJenosideSandraTeta
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amerika Irashaka Imikoranire Ya Bugufi Mu Bucuruzi N’u Rwanda
Next Article Twemera Ko Abanyarwanda Bamaze Kwemera Kubana Neza- PM Ngirente
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Mu Rwanda

Umuyobozi Wa Imbuto Foundation Hari Icyo Asaba Abato

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Gisagara: Ikamyo Ya Howo Yishe Abana Babiri

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Airtel-Rwanda Na Mbonyi Barabararitse Mu Gitaramo Icyambu Tour 4

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kagame Yaganiriye N’Itsinda Ry’Abayobozi Ba Banki Y’Isi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?