Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Thailand Na Cambodia Bemeranyije Guhagarika Intambara
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Thailand Na Cambodia Bemeranyije Guhagarika Intambara

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 July 2025 3:14 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’intambara yabaye mu Cyumweru gishize hagati ya Cambodia na Thailand, ubu abayobozi b’ibihugu byombi basinye amasezerano y’amahoro kugira ngo imirwano yari imaze guhitana abantu 33 ihoshe.

Minisitiri w’Intebe wa Malaysia( igihugu cyabaye umuhuza) witwa Anwar Ibrahim yabwiye bagenzi be bo mu bihugu bihanganye ko guhagarika imirwano ari ingenzi kandi ko iri buhagarare mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere.

Thailand yari yaranze ibyo kuganira na Cambodia kugeza ubwo Amerika ivugiye ko itazaganira ku byerekeye kugabanya imisoro igihe cyose intambara itazaba yahagaze.

Intambara yadutse hagati y’ibi bihugu nyuma y’uko umusirikare wa Cambodia yishwe na mugenzi we amutsinze ku mupaka ibihugu byombi bisangiye.

Thailand yari yarabujije ko abaturage bayo na ba mukerarugendo baca muri iki gihugu bajya kuri Cambodia, mu gihe ku rundi ruhande Cambodia nayo yari yarashyizeho imisoro iremereye ku bicuruzwa biva muri Thailand.

Amakuru BBC ikesha itangazamakuru ryo muri Cambodia avuga ko hari abaturage benshi b’iki gihugu bahisemo kuva muri Thailand aho bari baragiye gupagasa, bataha batinya ko intambara yazarota ikabasanga yo gutaha bikabagora.

Imirwano yaje kwaduka kuwa Kane washize kandi uruhande rwa Thailand nirwo rwatakaje abantu benshi biganjemo abasivile.

Abantu 13 bo muri Cambodia nibo bahaguye, barimo abasivile umunani.

Minisitiri w’Intebe wa Cambodia witwa Hun Manet nawe yashimye intambwe yatewe yo guhagarika imirwano n’aho mugenzi we wo muri Thailand witwa Phumtham Wechayachai yijeje umuhuza ko igihugu cye kizakurikiza ibikubiye muri ayo masezerano.

Abayobozi kandi bashimye uruhare rwa Amerika n’Ubushinwa mu gutuma ayo masezerano agerwaho.

Yaba Thailand, yaba na Cambodia byombi biri kuganira na Amerika ngo bisinyane amasezerano y’ubucuruzi mu gihe Ubushinwa bwo ari umufatanyabikorwa w’imena mu bucuruzi bw’ibi bihugu.

TAGGED:AmahoroCambodiaImirwanoIntambaraThailand
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubusitani Bwa Nyandungu Bwahembewe Akamaro Bufitiye Ababusura
Next Article Gen Gumisiriza Na Bagenzi Be Bagiye Mu Kiruhuko Cy’Izabukuru
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hafi Kimwe Cya Kabiri Cy’Ibyo u Rwanda Rwohereza Mu Muhanga Gikomoka Ku Buhinzi- PM Nsengiyumva

Amerika Ntishaka Umusirikare Wayo Ubyibushye

Nyuma Y’Imyaka Babana, Sonia Rolland Yakoze Ubukwe Ashagawe N’Abakobwa Be

Drone Y’Ingabo Za DRC Yagabye Igitero Ku Birindiro Bya AFC/M23

U Rwanda Rugiye Gushinga Ikigo Gitoza Gukumira Ibitero By’Ikoranabuhanga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Yabwiye UN Ko Igihe Kigeze Afurika Igahagararirwa Mu Kanama Kayo K’Umutekano

Ambasaderi Nyamvumba Yahaye Rayon Sports Umukoro

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

You Might Also Like

IbidukikijeMu mahangaUbumenyi N'Ubuhanga

Umuhanga Wabwiye Isi Imibereho Y’Impundu Jane Goodall Yapfuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Hatangijwe Ihuriro Ry’Abashoramari Bo Mu Bwongereza Bakorera Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukunguUmutekano

RIB Yavumbuye Amayeri Akomeye Bakoresha Biba Amadolari 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Ingabo Z’u Rwanda Zaganiriye N’Iza Uganda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?