Nyuma y’intambara yabaye mu Cyumweru gishize hagati ya Cambodia na Thailand, ubu abayobozi b’ibihugu byombi basinye amasezerano y’amahoro kugira ngo imirwano yari imaze guhitana abantu 33 ihoshe.
Minisitiri w’Intebe wa Malaysia( igihugu cyabaye umuhuza) witwa Anwar Ibrahim yabwiye bagenzi be bo mu bihugu bihanganye ko guhagarika imirwano ari ingenzi kandi ko iri buhagarare mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere.
Thailand yari yaranze ibyo kuganira na Cambodia kugeza ubwo Amerika ivugiye ko itazaganira ku byerekeye kugabanya imisoro igihe cyose intambara itazaba yahagaze.
Intambara yadutse hagati y’ibi bihugu nyuma y’uko umusirikare wa Cambodia yishwe na mugenzi we amutsinze ku mupaka ibihugu byombi bisangiye.
Thailand yari yarabujije ko abaturage bayo na ba mukerarugendo baca muri iki gihugu bajya kuri Cambodia, mu gihe ku rundi ruhande Cambodia nayo yari yarashyizeho imisoro iremereye ku bicuruzwa biva muri Thailand.
Amakuru BBC ikesha itangazamakuru ryo muri Cambodia avuga ko hari abaturage benshi b’iki gihugu bahisemo kuva muri Thailand aho bari baragiye gupagasa, bataha batinya ko intambara yazarota ikabasanga yo gutaha bikabagora.
Imirwano yaje kwaduka kuwa Kane washize kandi uruhande rwa Thailand nirwo rwatakaje abantu benshi biganjemo abasivile.
Abantu 13 bo muri Cambodia nibo bahaguye, barimo abasivile umunani.
Minisitiri w’Intebe wa Cambodia witwa Hun Manet nawe yashimye intambwe yatewe yo guhagarika imirwano n’aho mugenzi we wo muri Thailand witwa Phumtham Wechayachai yijeje umuhuza ko igihugu cye kizakurikiza ibikubiye muri ayo masezerano.
Abayobozi kandi bashimye uruhare rwa Amerika n’Ubushinwa mu gutuma ayo masezerano agerwaho.
Yaba Thailand, yaba na Cambodia byombi biri kuganira na Amerika ngo bisinyane amasezerano y’ubucuruzi mu gihe Ubushinwa bwo ari umufatanyabikorwa w’imena mu bucuruzi bw’ibi bihugu.