Clapton, The Ben, Alicia na Germain na Mc Tino bari mu Banyarwanda begukanye Ibihembo bya Shining Stars Africa Awards 2026
Ni ibihembo mpuzamahanga byatangiwe mu Rwanda ku nshuro ya mbere mu birori byabereye mu Mujyi wa Kigali kuri Olympic Hotel mu mpera z’Icyumweru gishize.
Ibi bihembo bya Shining Stars Africa Awards 2026 bihatanirwa n’abantu baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika mu byiciro 52, barimo n’Abanyarwanda bazwi mu myidagaduro.
Ni ubwa mbere ibi bihembo byari bitangiwe mu Rwanda nyuma y’inshuro ebyiri bibera muri Afrika y’Epfo.
Ibihembo byinshi byegukanywe n’abo mu Rwanda, Tanzania, Zambia na Ethiopia.
Abo mu Rwanda babyegukanye barimo The Ben wegukanye igihembo mu cyiciro cya “Best Star Artist East Africa” mu gihe mugenzi we Bruce Melodie we yegukanye icyo mu cyiciro cya “Best Male Artist East Africa”.
Abandi ni Alicia na Germaine bakunzwe cyane mu muziki ziririmbirwa Imana, aho begukanye igihembo mu cyiciro cya “Best Star New Gospel Artist” ku rwego rwa Afurika ndetse na Clapton Kibonge wegukanye igihembo mu cyiciro cya “Best Star Content Creator” ku rwego rwa Afurika.
Hari kandi umunyamakuru w’imyidagaduro MC Tino wegukanye igikombe cya “Best Radio Personality of the Year”; Bwiza, Noopja, Uhujimfura Claude, Rocky Kimomo, Mugabo Julius, Nelly Wilson Misago, Dj Zebra Queen, Massamba Intore n’abandi.
Mu bo mu bindi bihugu begukanye ibihembo harimo Topcheri wo muri Namibia wabaye umuhanzi mwiza mu Majyepfo ya Afurika, Juma Jux wo muri Tanzania wabaye umuhanzi w’umwaka, Noella wo muri Uganda wabaye umuhanzi mushya muri Afurika na Nomina wo muri Botswana wabaye umuhanzikazi w’umwaka muri Afurika.
Abitije Seraphin wari mu itsinda ritegura ibi bihembo yabwiye itangazamakuru ko bahisemo ko bitangirwa mu Rwanda kubera ubuyobozi bwiza n’umutekano uharangwa.
Ati: “Abategura ibi bihembo bashimye politike y’u Rwanda n’umutekano warwo, bahitamo kuba ari ho ku nshuro ya gatatu ibi bihembo byazatangirwa.”
Uru ni urutonde rw’abegukanye ibikombe muri Shining Star Africa Awards 2026:
1.Best Star Upcoming Actress East Africa: Mama Lavie
2 Best Star Protocol: Kigali Protocal (Rwanda)
3 Best Star New Gospel Artist: Alicia And Germaine (Rwanda)
4.Best Star Female Dj: Dj Zebra Queen (Rwanda)
5 Best Star Female Artist East Africa: Bwiza (Rwanda)
6 Best Star Dancer East Africa: Iamkizii
7 Best Star Artist East Africa: The Ben
8 Best Star Actress East Africa: Jojo
9.Best Star Content Creator: Clapton Kibonge
10 Best Rising Star Southern/East Africa: Boni Shy
11 Best Male Artist East Africa: Bruce Melodie
12.Best Makeup Artist: Uwitonze Josiane
13 Best Lifetime Achievement (Music/Management): Noopja
14.Best Lifetime Achievement (Music): Massamba Intore
15 Best Lifetime Achievement (Movie/Media): Nelly Wilson Misago
16 Best Inspirational Man: Rocky Kimomo
17 Best Female Model: Miss Ivy
18.Best Fashion Designer East Africa: Dany Uno Model
19 Best Dancer: Divine Uwa
20 Best Artist Manager East Africa: Uhujimfura Jean Claude
21 Best Song Of The Year Prince Luv (Zambia)
22 Best Author: Nyericko Nyerere (Tanzania)
23.Best Young Achiever Of The Year: Anania Junior (Tanzania)
24 Best Videographer Of The Year: Alpha Anne (Gambia)
25.Best Song Writer Of The Year: Zyrah (Tanzania)
26 Best Artist Southern Africa: Topcheri (Namibia)
27 Best Band – Twangs Pepeta (Tanzania)
28.Best Actress: Helen Tesfay (Eritrea/Uganda)
29.Best Logistic Company Of The Year 2025/26: Xerin Logistics (Tanzania)
30 Best Star Agriprenuer Of The Year: Golden Agrochemicals (Tanzania)
31.Best Male Artist: Juma Jux (Tanzania)
Best Music Producer Of The Year: King Nachi (Zambia)
32 Best Fashion Designer: Ria Fernades (Tanzania)
33.Best Gospel Artist: Mungu Feni (Uganda)
34 Best Member Of Parliameny Of The Year: Menber Hon Mohammed Mcchengerwa (Tanzania)
35.Best Tv Personality East Africa: Blandy Star
36 Best Star Photographer: Ck Media (Zambia)
37 Best Star Entrepteneur: Mugabo Julius (Rwanda)
38 Best Upcoming Actor: Shali Ahmed (Uganda)
39.Best Star Female Entrepreneur: Priscilla Ajoke Ojo (Nigeria)
40.Best Star Model Of The Year: Harara Tesfaya (Ethiopia)
41 Best Business Man: Hussein Jamal (Tanzania)
42.Best Upcomimg Artist: Noela (Uganda)
43 Best Rising Star East Africa: Davide (Tanzania)
44.Best Star Artist Southern Africa of The Year: Topcheri (Namibia)
45 Best Rising Star Southern Africa Of The Year: Deco (Zambia)
46 Best Dj – Dj Zebra (Rwanda)
47 Best Model Of The Year: Harare Tesfya (Ethiopia)
48 Best Make Up Artist Of The Year: Mikal Stanely (Tazania)
49 Best Actress In A Tv Series: Zodwa Khumalo
50 Best Female Artist Of The Year: Nomina (Botswana)
51 Best Star Techprenuer Of The Year: Ntaringwa Jackson (Rwanda
52.Best Radio Personality of the Year: Mc Tino (Rwanda)



